skol
fortebet

Samuel Eto’o yasekeje benshi kubera amakipe yavuze ko azahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Yanditswe: Wednesday 09, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru,Samuel Eto’o yatangaje ashize amanga ko Kameruni izatsinda Maroc ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka kizabera muri Qatar.
Uyu mukinnyi wahoze ari rutahizamu wa Barcelona na Inter Milan wakinnye ibikombe by’isi bine mu ikipe ya Cameroon, yavuze ko uyu mwaka aricyo gihe ikipe ya Afurika imwe ikerekana ubushobozi bwayo bwose.
Nta gihugu na kimwe cya Afurika cyigeze kirarenga kimwe cya kane cy’irangiza mu gikombe cy’isi, gusa Kameruni (1990), Senegali (...)

Sponsored Ad

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru,Samuel Eto’o yatangaje ashize amanga ko Kameruni izatsinda Maroc ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka kizabera muri Qatar.

Uyu mukinnyi wahoze ari rutahizamu wa Barcelona na Inter Milan wakinnye ibikombe by’isi bine mu ikipe ya Cameroon, yavuze ko uyu mwaka aricyo gihe ikipe ya Afurika imwe ikerekana ubushobozi bwayo bwose.

Nta gihugu na kimwe cya Afurika cyigeze kirarenga kimwe cya kane cy’irangiza mu gikombe cy’isi, gusa Kameruni (1990), Senegali (2002) na Ghana (2010) zabashije kugera muri 1/4 cy’irangiza

Muri iki gihe Kameruni iri ku mwanya wa 35 ku isi mu gihe Maroc iri hejuru gato ku mwanya wa 22.

Eto’o yabwiye ESPN ati: "
Afurika ihora ifite ubushobozi bwo kwitwara neza mu gikombe cy’isi , ariko ntabwo turagaragaza isura nziza kugeza ubu.

Mu myaka yashize, amakipe yo muri Afurika yungutse ubunararibonye bwinshi, kandi ndatekereza ko atiteguye kwitabira igikombe cy’isi gusa, ahubwo yiteguye kugitwara.

’Kameruni izatwara igikombe cy’isi uyu mwaka itsinze Maroc ku mukino wa nyuma."

Yavuze ko Maroc izaba yakuyemo Espagne, Portugal n’Ubufaransa mu gihe Kameruni ye ngo izatsinda Ububiligi na Senegal muri kimwe cya kane cy’irangiza ndetse na kimwe cya kabiri cy’irangiza mbere yo gutsinda Maroc.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa