skol
fortebet

Samuel Eto’o yatorewe kuba Perezida wa Fecafoot

Yanditswe: Saturday 11, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Samuel Eto’o Fils yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kameruni Fecafoot cyane ko yahabwaga amahirwe menshi.
Eto’o w’imyaka 40 y’amavuko,yatorewe uyu mwanya atsinze Seydou Mbombouo Njoya wayoboraga iri shyirahamwe kuva muri 2018.
Abakandida barindwi ni bo bari bitezwe mu matora, ariko batanu barimo Maboang Kesack na Jules Denis Onana bakuyemo kandidatire mu gitondo.
Samuel Eto’o yatangiriye umupira muri Kadie Sports Academy y’iwabo muri (...)

Sponsored Ad

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Samuel Eto’o Fils yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kameruni Fecafoot cyane ko yahabwaga amahirwe menshi.

Eto’o w’imyaka 40 y’amavuko,yatorewe uyu mwanya atsinze Seydou Mbombouo Njoya wayoboraga iri shyirahamwe kuva muri 2018.

Abakandida barindwi ni bo bari bitezwe mu matora, ariko batanu barimo Maboang Kesack na Jules Denis Onana bakuyemo kandidatire mu gitondo.

Samuel Eto’o yatangiriye umupira muri Kadie Sports Academy y’iwabo muri Cameroun akiri muto, yasinyishijwe na Real Madrid muri iyo myaka, ayikinira imikino itatu gusa ya shampiyona mu ikipe ya mbere.

Nyuma yo gutizwa muri Mallorca mu 2000 akitwara neza, iyi kipe yahise imugura maze ayitsindira ibitego 54 mu mikino 133 bimuhesha kwerekeza muri FC Barcelone mu 2004.

Muri FC Barcelona,Eto’o yatwaye ibikombe bitatu bya Shampiyona ya Espagne (La Liga), UEFA Champions League ebyiri, Copa del Rey na Super Cup za Espagne ebyiri mbere yo kwerekeza muri Inter Milan yatozwaga na José Mourinho mu 2009.

Mu Butaliyani,yatwaye Shampiyona ya Seria A, ikindi gikombe cya UEFA Champions League, Igikombe cy’Isi cy’amakipe na Coppa Italia inshuro ebyiri.

Nyuma y’aho yerekeje mu makipeatandukanye,arimo Anzhi Makhachkala yo mu Burusiya mbere yo gukina imyaka ibiri muri Chelsea na Everton, nyuma agaruka gato mu Butaliyani muri Sampdoria.

Mu 2015, yerekeje muri Turukiya, akinira Antalyaspor, aho yayitsindiye ibitego 44 mu mikino 76 mbere yo kwerekeza muri Konyaspor yavuyemo ajya muri Qatar SC yasezereyemo muri Nzeri 2019.

Ibitekerezo

  • FELICITATION ETO FILS BIRASHIMISHIJE KABISSA AFRICA YOSSE IREBERE KUBA NYA CAMEROUN BATANZE URUGERO RWIZA.BAHE KUYOBIRA UMUPIRA WA AFRICA UYOBORWE NABA WUKINNYE TUREKE GUSHIRAHO ABACURUZI .MURAKOZE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa