Samuel Mwangi, Umukinnyi w’ikipe y’umukino w’amagare mu gihugu cya Kenya ‘Riders Downunder Team’ yaciwe akaguru biturutse ku mpanuka yagiriye muri Tour du Rwanda 2016 ubwo bari mu gace gasoza kuwa 20 Ugushyingo 2016.
Ubwo yari muri Tour du Rwanda 2016, Mwangi w’imyaka 32 y’amavuko, hakinwa agace ka nyuma yari mu bakinnyi 35 bari imbere, icyo gihe yaje kugwa agira ikibazo cy’igufwa ryo mu kaguru k’ibumoso bituma abaganga bafata umwanazuro wo guca ako kaguru kuko igufwa ryamaze gucika.
Ubuyobozi (...)

- Ikipe ye ngo izakomeza kumuba hafi mu gihe cyose
Ubuyobozi bwa ‘Riders Downunder Team’ bwanditse ku rukuta rwa Facebook buvuga ko babajwe bikomeye no kuba umukinnyi wabo agize ikibazo kugeza aho acibwa akaguru gusa bavuze ko bazakomeza kumuba hafi mu byo azajya akenera.
Bati "Samuel Mwangi umukinnyi wa Riders Downunder agomba gucibwa akaguru ke k’ibumoso nyuma yo kugira impanuka yatumye igufwa rye ryo mu itako rigira ikibazo gikomeye ubwo yari mu gace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2016’
Samuel Mwangi yitabiriye amasiganwa yateguwe na UCI arimo; Tour de Flores, Tour Ethipian Meles Zenawi na Tour of China mbere yo kuza muri Tour du Rwanda muri uyu mwaka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *