Umusore uri kuvugwa cyane mu binyamakuru by’I Burayi Alexis Sanchez yatangaje ko yamaze gufata umwanzuro w’ahazaza he aho yatangaje ko yifuza gutwara champions League gusa avuga ko ategereje umwanzuro wa Arsenal.
Uyu musore w’imyaka 28 yabitangaje ku munsi w’ejo mu kiganiro yagirane na televiziyo y’iwabo yitwa Canal 13.
Yagize ati “Ndashaka gutwara Champions League kuko nagize izo nzozi nkiri muto gusa umwanzuro uzaturuka ku ikipe ya Arsenal.”
Uyu musore usigaranye umwaka umwe ku (…)

Uyu musore usigaranye umwaka umwe ku masezerano ye akomeje kuvugwa cyane mu binyamakuru cyane ko ari umwe mu bakinnyi bakomeye bari ku isoko ndetse wifuzwa cyane n’amakipe menshi ayobowe na Manchester City.
Mu kiganiro umutoza Arsene Wenger aherutse kugirana n’abanyamakuru muri Australia yatangaje ko amaze iminsi avugana n’uyu musore ndetse ko yifuza kuguma muri iyi kipe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *