skol
fortebet

Sandy Dujardin wa Total Energies niwe wegukanye agace ka 2 Tour du Rwanda 2022

Yanditswe: Monday 21, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umufaransa Sandy Dujardin ukinira ikipe ya Total Energies niwe usize abandi agace ka 2,kavaga Kigali kerekeza I Rwamagana kareshyaga na 148Km.Yakoresheje amasaha 3, iminota 28 n’amasegonda 25.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Gashyantare, ni bwo abakinnyi b’amakipe 19 ari gukina Tour du Rwanda y’uyu mwaka babyukiye mu muhanda bakina agace ka Kigali- Rwamagana.
Abakinnyi bane barimo Abanya-Maroc n’Umwongereza Hayter Leo bayoboye isiganwa kuva mu Gatsata kugeza i Rwamagana, ariko kuzenguruka (...)

Sponsored Ad

Umufaransa Sandy Dujardin ukinira ikipe ya Total Energies niwe usize abandi agace ka 2,kavaga Kigali kerekeza I Rwamagana kareshyaga na 148Km.Yakoresheje amasaha 3, iminota 28 n’amasegonda 25.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Gashyantare, ni bwo abakinnyi b’amakipe 19 ari gukina Tour du Rwanda y’uyu mwaka babyukiye mu muhanda bakina agace ka Kigali- Rwamagana.

Abakinnyi bane barimo Abanya-Maroc n’Umwongereza Hayter Leo bayoboye isiganwa kuva mu Gatsata kugeza i Rwamagana, ariko kuzenguruka intera y’ibilometero 6,5 inshuro 10 muri uyu mujyi wo mu Burasirazuba byasize hatsinze Sandy Dujardin kuri sprint.

Iri siganwa ryasojwe mu kivunge,ryarangiye Umunyarwanda uje hafi ari Uhiriwe Byiza Renus uri ku mwanya wa 5 nawe wakoresheje ibihe nk’ibyo.

Abasiganwa basaga 50 bose bakoresheje ibihe bimwe na Sandy Dujardin, barimo na Alexandrez Geniez bakinana wahise ugumana umwenda w’umuhondo yatwaye ejo ku gace ka Prologue,aho akurikiwe na Restrepo Valencia.Umunyarwanda uri hafi ni Uhiriwe B Renus ku mwanya wa 22.

Etape ya gatatu ejo kuwa kabiri ni Kigali - Rubavu (155.9km).

Uyu mugabo watsinze uyu munsi yabaye uwa 3 ku munsi w’ejo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa