skol

Sarpong yafashije Rayon Sports kunyagira Gicumbi FC

Yanditswe: Sunday 04, Nov 2018

Rutahizamu w’Umunya Ghana,Sarpong Micheal, atangiye kwigarurira imitima y’abakunzi ba Rayon Sports kuko yatsinze ibitego 2 muri 3-0 yatsinze Gicumbi FC uyu munsi,mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Micheal Sarpong Micheal wakinaga umukino we wa kabiri muri Rayon Sports,yayifashije gufungura amazamu ya Gicumbi FC ku munota wa 5 w’umukino.

Rayon Sports yakomeje gusatira Gicumbi FC bituma ku munota wa 27 ibona coup Franc yatewe neza na Manishimwe Djabel,iboneza mu rushundura,umunyezamu Anselme wa Gicumbi FC ntiyamenya aho unyuze.

Ubwo igice cya mbere cyari kigiye kurangira,Manishimwe Djabel watsinze igitego ku munota wa 27 kuri coup Franc,yagize ikibazo gikomeye agonganira na myugariro ndetse n’umunyezamu wa Gicumbi mu kirere,agwa hasi nabi bituma ata ubwenge ndetse abakinnyi b’amakipe yombi bahurura bafite ubwoba, bakuramo imyenda bamuha umwuka,n’ururimi rwe rwasohotse hanze.

Rayon Sports yaje kubona igitego cya 3 cya Sarpong Micheal,mu minota 9 y’inyongera bongeye ku gice cya mbere,bitewe n’iki kibazo Djabel yagize.

Micheal Sarpong yagaragarije abakunzi ba Rayon Sports ko ari rutahizmu ukomeye,cyane ko mu mikino 2 amaze gukina,amaze gutsinda ibitego 3,anganya na Muhadjiri na Byiringiro Lague bob amaze gukina imikino yose uko ari 4.

Rayon Sports yafashe umwanya wa 4 n’amanota 9 inganya na police FC ariko bagatandukanywa n’ibitego,mu gihe APR FC na Mukura VS arizo ziyoboye shampiyona igeze ku munsi wa 4,n’amanota 12 kuri 12.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa