skol
fortebet

Scholes wamamaye muri Man United yagaragaye ari gucisha inzara z’ibirenge by’umukobwa we amenyo ye

Yanditswe: Monday 25, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari umukinnyi w’icyamamare muri Manchester United, Paul Scholes, yatutswe ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko umukobwa we afashe amashusho,amugaragaza ari kuruma inzara ze akoresheje amenyo ye.
Ku wa gatandatu,nibwo Alicia w’imyaka 20,usanzwe ari umukobwa wa Scholes yasangije aya mashusho abamukurikira bangana na 65,600 kuri Instagram.
Yavuze ko iyi videwo yerekana ’urukundo nyarwo’ akundwa na se, nubwo abakoresha imbuga nkoranyambaga bahise bavuga ko bidakwiriye.
Aya mashusho yamaze (...)

Aya mashusho yamaze amasegonda make ariko yerekana uyu munyabigwi mu mupira w’amaguru Scholes wimyaka 46, akorera umukobwa we massage y’amaguru ndetse aruma inzara z’amano ye akoresheje amenyo.

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yagize ati: ’Ndi umuforomo, nk’uko ushobora kubyiyumvisha nabonye ibintu bidakwiriye, nagiye ngira ikibazo nkumva naruka.

’Ariko Mwami Mwami Ushoborabyose amashusho ya Paul Scholes… Sinshobora.’

Undi ukoresha Twitter Karen yagize ati: ’Amasegonda narebye yari ahagije.

’Ntabwo nshobora kubikura mu maso yanjye.

Uyu mukobwa wa Scholes,Alicia, akina umukino wa Netball muri Vitality Netball Superleague kandi aherutse kuva muri Manchester Thunder yerekeza muri London Pulse.

Akina kandi mu ikipe ya Netball yUbwongereza.

Ntabwo ari ubwa mbere umuryango wa Scholes ukoze ikintu kigakurura impaka.

Paul yarakariwe cyane n’abaturanyi be,ubwo yarekaga abana be bagakora ikirori cyo kwishimisha ku munsi ubanziriza ubunani mu nzu ye i Oldham, nyamara ako gace kari kashyizwe mu kato kubera Covid-19 yaharangwaga ku bwinshi.

Alicia yashyize ahagaragara amafoto ye yambaye nka marayika ari iruhande rw’abakobwa b’inshuti ze umunani, mu gihe umuvandimwe we Arron w’imyaka 21 yafatiwe hamwe n’incuti ze muri ibyo birori bimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa