Se wa Luis Dias yavuze ubuzima bugoye yaciyemo nyuma yo gushimutwa
Yanditswe: Saturday 11, Nov 2023
Se wa Luis Díaz ukinira Liverpool yaturitse ararira ubwo yatangiraga kuvuga ku ishimutwa rye ryakozwe n’inyeshyamba za ELN muri Colombia.
Amarangamutima yaganje Luis Manuel Díaz Jimenez watashe ejo nyuma yo kumara iminsi 12 ashimuswe akajyanwa mu mashyamba.
Yavuze ko kimwe mu bintu bya mbere yakoze nyuma y’irekurwa rye ari uguhamagara umuhungu we, wakinaga mu mukino Liverpool yatsinzwemo na Toulouse kuwa Kane.
Uyu musaza w’imyaka 58, amarira yamurenze ubwo yatangazaga ibyo umuhungu we yamubwiye.
Yambwiye"gukomeza urugendo kuko ibintu bitarangirira hano no gushyira imbaraga nyinshi mu gukira ibintu byose byabaye".
Díaz wagize imvune nyinshi nyuma yo gushimutwa biteye ubwoba, yatangaje kandi ko nta faranga ryigeze ritangwa kugira ngo arekurwe.
Amashusho akora ku mutima yerekanye Díaz agarutse mu mujyi yavukiyemo wa Barrancas ku wa kane, aho imiryango, abaturanyi n’inshuti babarirwa mu magana bari batonze umurongo mu muhanda kugira ngo bamusuhuze.
Amarangamutima yaganje Díaz ubwo yakirwaga n’inshuti n’umuryango we bamuhobera.
Nyuma yaje kuvuga ku nshuro ya mbere ibyamubayeho ati: "Ndashimira Imana kuri aya mahirwe ya kabiri".
Nk’uko Caracol News yabitangaje,uyu musaza ngo yagarutse mu rugo yaravunitse ivi gusa yashoboye kuruhukira mu buriri hamwe n’umuryango we iruhande rwe.
Yahatiwe kugenda icyumweru cyose ijoro n’amanywa kuko abamushimuse batinyaga ko abapolisi bazabafata.
Mu minsi 13 yamaze yarashimuswe,uyu musaza yavuze ko yamaze iminsi 6 agenda n’amaguru ijoro n’amanywa bamujyanye kure.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *