Amakuru aturuka kuri polisi ndetse n’ibitangazamakuru byo muri Colombia aravuga ko se w’umukinnyi wa Liverpool, Luis Díaz, yarekuwe n’inyeshyamba zari zamushimuse mu minsi 13 ishize.
Luis Manuel Díaz yashyikirijwe Umuryango w’abibumbye n’abayobozi ba kiliziya gatolika.
Yashimuswe ku ya 28 Ukwakira mu mujyi w’iwabo, Barrancas n’inyeshamba za ELN.
Nyina w’uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru na we yari yafashwe, ariko arekurwa mu masaha make.
Ibitangazamakuru byaho byavuze ko Bwana Díaz yajyanwe na kajugujugu ya gisirikare yerekeza mu mujyi wa Valledupar, aho yagiye kwipimisha kwa muganga mbere yo gusubizwa mu muryango we.
Abayobozi bavuze ko ameze neza, nta kimenyetso cyerekana ko yafashwe nabi.
Nk’uko ikinyamakuru El Tiempo kibitangaza, ngo mu gace umuryango wa Diaz utuyemo,abantu bari mu marira,aho abagize umuryango bafashe imodoka zabo bazenguruka mu mihanda bishimira ko yarekuwe.
Benshi muribo bari bambaye imipira y’ikipe ya Liverpool yanditseho nimero 23 n’izina rya Luis Díaz.
Ku munsi wo gushimutwa, se w’uyu mukinnyi na nyina bafashwe n’abantu bitwaje imbunda ubwo bari bahagaze kuri sitasiyo ya peteroli i Barrancas, mu majyaruguru y’intara ya La Guajira.
Ba rushimusi baje guta nyina wa Luis Díaz, Cilenis Marulanda, mu modoka ubwo abapolisi bari hafi, ariko batwara se.
Intumwa za guverinoma - ubu ziri mu biganiro by’amahoro n’uyu mutwe w’inyeshyamba -nizo zavuze ko zifite "amakuru yizewe" ko iri shimuta ryakozwe n "umutwe wa ELN".
ELN n’umutwe ukomeye w’inyeshyamba zirwana leta ya Colombia kuva mu 1964 kandi ufite abanyamuryango bagera ku 2500.
Ukorera cyane mu karere gahana imbibi na Venezuela, aho Luis Manuel Díaz n’umugore we batuye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *