Se wa Ramsdale yibasiye Arteta ashinja gufata nabi umuhungu we
Yanditswe: Tuesday 14, Nov 2023
Se wa Aaron Ramsdale yanenze uburyo Mikel Arteta ari gufata umuhungu we muri Arsenal ariko asaba abafana kutibasira David Raya igihe akoze amakosa.
Ramsdale yatakaje umwanya we nk’umuzamu wa mbere wa Arsenal,nyuma y’aho Arteta ahisemo gusinyisha Raya muri Brentford mu isoko ryo mu mpeshyi.
Uyu munya Espagne winjiye muri Arsenal nk’intizanyo,ariko agomba kugurwa burundu kuri miliyoni 27 z’ama pound mu mpeshyi itaha, yakoze amakosa menshi kuva asimbuye Ramsdale muri iyi shampiyona.
Ariko se wa Ramsdale, Nick, ashimangira ko umuhungu we akora ibishoboka byose kugira ngo afashe Raya kumenyera mu ikipe.
Nick Ramsdale yabwiye Highbury Squad ati: ’Aaron yatakaje kumwenyura igihe afashe umupira muri iki gihe.’
’Kandi biragoye. Nukuri biragoye kumubona kuriya kandi twese dukomeza kumubwira ngo ukeneye gukomeza kumwenyura.
David Raya ni umunyezamu ukomeye kandi ntabwo ari amakosa ye. Yaje gusa nk’umunyezamu, ni nka Aaron aza igihe Bernd Leno yari ahari.Aaron avuga ko David Raya ari umusore mwiza kandi akorana nawe cyane ndetse agerageza kumufasha uko ashoboye kugira ngo amenyere mu ikipe.
Aaron ari gukora cyane uko ashoboye kose. Arimo kugerageza gukora ibishoboka byose muri iyi kipe. Afite imbaraga kandi azakora ibishoboka byose kugira ngo Arsenal igerageze itware Premier League. ’
Se wa Ramsdale avuga kandi ko umuhungu we azakenera kwemera kuba umusimbura wa Raya mu gihe gisigaye cy’uyu mwaka w’imikino.
’Ramsdale ati:"’Niba Mikel Arteta yarashakaga David Raya mbere,ibyo ni ukuri, nibyo. Ikibazo mfite nuko naganiriye na Bwana Arteta kuri telefone mbere yuko asinyisha Aaron, akambwira ko ashaka Aaron.
Ariko ubu, urabizi, David Raya yaje ku isoko aramuzana. Azagurwa [nyuma y’intizanyo ye].
Aaron yasinye amasezerano mashya y’imyaka ine, cyangwa imyaka itatu yiyongeraho amezi 12, sinzi rero [aho ibyo bimushyira]. Kuki wakongerera amasezerano umunyezamu, cyangwa amasezerano umukinnyi uwo ari we wese, hanyuma nyuma y’amezi abiri, cyangwa atatu ugasinyisha undi."
Uyu wahoze ari umunyezamu wa Sheffield United na Bournemouth w’imyaka 25, yageze kuri Emirates mu 2021 ahita aba Nimero ya mbere, umwanya yari afite kugeza muri Nzeri uyu mwaka.
Mu kwezi gushize Ramsdale yemeye ko "ari kubabara" ariko yiyemeje gukorana neza n’uyu mugabo wafashe umwanya we,Raya.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *