Ikipe ya Senegal yaje kuva ku izima yemera kuza mu Rwanda gukinira n’Amavubi i Huye ku ya 09 Nzeri 2023 mu mukino wa nyuma mu matsinda wo gushaka tike ya AFCON.
Senegal n’ Amavubi bahuriye mu itsinda L ariko ntibahuje icyerekezo kuko u Rwanda rwasezerewe yo ikabona itike kare.
Uyu mukino nta kidasanzwe uzasiga ku mpande zombi gusa Senegal yari yawurutishije uwa gicuti ifitanye na Algeria nyuma y’aho.
Senegal bivugwa ko izemera kuza ariko ikazana ikipe ya kabiri mu gihe indi ikomeye izaba yitegura umukino wa Algeria.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA yamaze kwandikira amakipe azavamo abakinnyi bazakinira Amavubi ibabwira ko bazakinira na Senegal i Huye.
Senegal ishobora kuba irimo amasura mashya nka Nicolas Jackson watsindiye Chelsea igitego bakina na Luton FC hamwe n’abashaka imyanya nka Pape Matar Sarr wa Tottenham watsinze Man Utd igitego muri 2-0 batsinze.
Kugeza ubu amakipe ari guhamagara abakinnyi ariko ntabwo Amavubi aratangaza abatoza n’abakinnyi bahamagawe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *