Umunyamabanga mukuru wa FIFA avuga ko Senegal izakoresha abapfumu kugira ngo Sadio Mane akine igikombe cy’isi.
Ku wa kabiri, tariki ya 8 Ugushyingo,nibwo uyu mukinnyi wa Bayern Munich,Sadio Mane,yavunikiye mu mukino wa Bundesliga ubwo iyi kipe ye yatsindaga Werder Bremen ibitego 6-1.
Igihe Mane azamara hanze kugeza ubu ntikiramenyekana, ariko umutoza wa Senegal, Aliou Cisse ngo yiteguye kumushyira mu ikipe y’abantu 26 arahamagara uyu munsi,tariki ya 11 Ugushyingo atitaye ku mvune afite. (…)
Umunyamabanga mukuru wa FIFA avuga ko Senegal izakoresha abapfumu kugira ngo Sadio Mane akine igikombe cy’isi.
Ku wa kabiri, tariki ya 8 Ugushyingo,nibwo uyu mukinnyi wa Bayern Munich,Sadio Mane,yavunikiye mu mukino wa Bundesliga ubwo iyi kipe ye yatsindaga Werder Bremen ibitego 6-1.
Igihe Mane azamara hanze kugeza ubu ntikiramenyekana, ariko umutoza wa Senegal, Aliou Cisse ngo yiteguye kumushyira mu ikipe y’abantu 26 arahamagara uyu munsi,tariki ya 11 Ugushyingo atitaye ku mvune afite.
Amakuru aravuga ko itsinda ry’abaganga ba Senegal ryiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo avurwe azakine.
Fatma Samoura,wa kabiri kuri Gianni Infantino muri FIFA, yabwiye Europe 1 ko igihugu cye "kigiye gukoresha abapfumu", yongeraho ati: "Sinzi [niba byakora] ariko muri uyu mwanya,tugiye kubikoresha uko byagenda kose. Turizera ibitangaza. Agomba kuba ahari. "
Mane niwe mukinnyi ngenderwaho wa Senegal kandi itamufite amahirwe yayo yo kugera kure mu gikombe cy’isi yaba ari make. Yahesheje igihugu cye igikombe cya Afurika mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *