Umutoza Seninga Innocent afitiye icyizere ikipe ye nyuma yo gutsinda imikino 3 yikurikiranya muri shampiyona y’uyu mwaka.
Umutoza w’ikipe ya Police FC Seninga Innocent yatangaje ko kuba amaze imikino 3 adatsindwa bimuha icyizere cyo gutsinda ikipe ya Rayon Sports bazahangana ku mukino w’umunsi wa 5 wa AZAM Rwanda PremierLeague.
Uyu mutoza umeze neza muri iyi minsi ndetse akaba anayoboye urutonde rwa shampiyona imaze imikino 4 itangiye,yabwiye abanyamakuru ko ikipe ye iri mu bihe byiza ndetse yiteguye guhangana na buri wese kugira ngo yegukane shampiyona.
Yagize ati “Tugiye guhura n’ikipe ya Rayon Sports iri inyuma yacu,izaba ifite igitutu gikomeye mu gihe twe ntacyo tuzaba turiho kandi bazaza ku kibuga cyacu.Ibi biraduha imbaraga zo kwitegura neza kuko duhagaze neza muri shampiyona kubarusha ndetse twiteguye kuyitsinda kugira ngo turusheho kuyisiga no kwigira imbere muri shampiyona.”
Umutoza Seninga Innocent yavuze kandi ko ikipe ye imaze kwinjira neza muri shampiyona kandi biteguye gukomeza kwitwara neza kugira ngo babashe kugera ku ntego biyemeje yo gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka.


Ibitekerezo
Uyu mutoza yabuze abamwigisha kujya agabanya amagambo mbere y’umukino.Umwaka ushize yarayarondogoye aterwa urunganda none arongeye.