skol
fortebet

Seninga yatandukanye na Gendarmerie FC yo muri Djibouti yaramazemo amezi 4

Yanditswe: Tuesday 07, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Seninga Innocent watazaga Gendarmerie FC yo muri Djibouti yatandukanye na yo nyuma y’iminsi 129 ayigezemo.

Sponsored Ad

Amakuru agera ku Imvaho Nshya avuga ko seninga yatandukanye n’iyi kipe nyuma yaho asabwe kugabanya umushahara we kubera ibibazo by’amikoro byugarije iyi kipe.

Muri Kanama 2024 ni bwo Seninga Innocent yagizwe Gendermerie FC ku masezerano umwaka umwe.

Mu mikino irindwi imaze gukinwa muri shampiyona yo muri iki gihugu, Gendermerie FC ifitemo amanota icyenda nyuma yo gutsindwa imikino ibiri, inganya itatu, itsinda indi ibiri.

Mbere yo kwerekeza muri Djibouti, Seninga yatoje amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Police FC, Bugesera FC, Sunrise FC na Musanze FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa