skol
fortebet

Seninga yibiye abandi ibanga rimufashije kumara imikino 9 adatsindwa

Yanditswe: Saturday 24, Dec 2016

Sponsored Ad

Seninga Innocent, umutoza w’ikipe ya Police FC yatangaje ko intwaro iri kumufasha gutsinda, akaba agejeje imikino 9 adatsindwa ari uko yiyumvanamo n’abakinnyi be,bakamufata nka mukuru wabo nawe akabafata nka barumuna be, mbese ngo babayeho nk’umuryango.
Ejo Seninga yakinaga umukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona y’uyu mwaka, muri iyo mikino uko ari 10 akaba yaratsinzwemo umukino umwe gusa, yaje gutangariza itangazamakuru ko ibanga akoresha ntarindi uretse urukundo afitanye n’abakinnyi be.
Yagize (...)

Yagize ati”Koko nk’uko ubivuze uyu ubaye umukino wa 9 tudatakaza, navuga ko ibanga ntarindi ari urukundo, abakinnyi banjye barankunda najye ndabakunda, bamfata nka mukuru wabo najye nkabafata nka barumuna banjye, nkabereka ibyo bagomba gukina n’uko bagomba kubikinamo, kandi baranyumva, wakongeraho n’uburyo abayobozi batwitayeho ugasnga nabyo biri mu bidufasha.”

Umutoza Seninga na Police FC, bamaze gukina imikino 10 ya shampiyona, bakaba bamaze gutakaza umukino umwe gusa w’umunsi wa mbere batsinzwemo na Rayon Sports, banganya imikino 3, uwa Mukura vs, Kirehe ndetse na APR FC indi yose bakaba barayitsinze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa