skol
fortebet

Seninga yikomye imisifurire avuga ko agiye gukurikirana imyitwarire ya Fiston wahawe ikarita itukura

Yanditswe: Monday 02, Oct 2017

Sponsored Ad

Umutoza wa Police FC Seninga Innocent aratangaza ko atishimiye imisifurire yabonye ku mukino ikipe ye ya Police FC yatsinzwemo na Etincelles FC ibitego 3-1 ndetse atangaza ko agiye gusuma neza niba ikarita itukura Munezero Fiston atari ikinyabupfura gike.
Uyu mutoza watangiye nabi shampiyona,yavuze ko abasifuzi bamugenzeho cyane ndetse bituma ikipe ya Etincelles FC yuririra kuri ibyo birangira imunyagiye.
Yagize ati “Ni ubwa mbere mvuze ku basifuzi gusa imisifurire ntiyagenze neza ariko (...)

Sponsored Ad

Umutoza wa Police FC Seninga Innocent aratangaza ko atishimiye imisifurire yabonye ku mukino ikipe ye ya Police FC yatsinzwemo na Etincelles FC ibitego 3-1 ndetse atangaza ko agiye gusuma neza niba ikarita itukura Munezero Fiston atari ikinyabupfura gike.

Uyu mutoza watangiye nabi shampiyona,yavuze ko abasifuzi bamugenzeho cyane ndetse bituma ikipe ya Etincelles FC yuririra kuri ibyo birangira imunyagiye.

Yagize ati “Ni ubwa mbere mvuze ku basifuzi gusa imisifurire ntiyagenze neza ariko byambabaje uyu munsi kuko twatangiye dusatira ndetse dutsinda igitego bavuga ko habaye kurarira.Ikipe ya Etincelles imaze kubona ko abasifuzi bari kutugendaho cyane yakinnye isa n’aho iri hejuru cyane birangira idutsinze nubwo imikinire yacu nayo yari hasi.Ku ikarita ya Fiston yambabaje nubwo yari yo gusa bamuhaye ikarita nakwita iy’ubugoryi cyane ko atari ari gukiza izamu gusa yahawe ikarita y’ umuhondo abwira nabi umusifuzi amwongeza indi.Tugiye kuyisuzuma turebe niba nta myitwarire mibi yagagaragaje.”

Ikipe ya Police FC yarangije shampiyona y’umwaka ushize iri ku mwanya wa kabiri,yatangiye nabi mu gihe mu minsi ishize Seninga yari yatangaje ko bagiye gushaka igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa