skol
fortebet

Seninga yiteguye gukora ibirenze ibyo yakoze umwaka ushize

Yanditswe: Tuesday 25, Jul 2017

Sponsored Ad

Umutoza Seninga Innocent uherutse kongererwa amasezerano y’imyaka 3 mu ikipe ya Police FC yatangaje ko yiteguye gukora ibirenze ibyo yakoze umwaka ushize ubwo yarangizaga ku mwanya wa 2 muri shampiyona no kugeza ikipe ya Police muri kimwe cya kane cy’igikombe cy’amahoro.
Mu kiganiro Umuryango uherutse kugirana ni umuvugizi w’ikipe ya Police FC CIP Mayira Jean de Dieu yadutangarije ko basabye uyu mutoza gutwara ibikombe muri uyu mwaka none nawe ashimangiye ko agiye kwigaranzura amakipe mu (...)

Sponsored Ad

Umutoza Seninga Innocent uherutse kongererwa amasezerano y’imyaka 3 mu ikipe ya Police FC yatangaje ko yiteguye gukora ibirenze ibyo yakoze umwaka ushize ubwo yarangizaga ku mwanya wa 2 muri shampiyona no kugeza ikipe ya Police muri kimwe cya kane cy’igikombe cy’amahoro.

Mu kiganiro Umuryango uherutse kugirana ni umuvugizi w’ikipe ya Police FC CIP Mayira Jean de Dieu yadutangarije ko basabye uyu mutoza gutwara ibikombe muri uyu mwaka none nawe ashimangiye ko agiye kwigaranzura amakipe mu mwaka w’imikino utaha agahesha iyi kipe igikombe .

Mu kiganiro uyu mutoza yagiranye n’ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru Seninga yavuze ko ibyabaye umwaka ushize ari amateka ko we n’abasore be ikibaraje ishinga ari ukwigarurira ibikombe hano mu Rwanda.

Yagize ati “Iki ni igihe cyo gutangira gukora cyane twitegura umwaka w’imikino utaha aho tugomba kwiyibagiza ibyahise tugatumbira ahazaza.Dutegereje umwaka w’imikino utaha aho twiteguye gukora neza cyane kurusha ubushize.Ndi hano kugira ngo mfashe Police gutwara ibikombe.”

Uyu ni umwaka wa kabiri umutoza Seninga Innocent agiye gutoza Police FC nyuma yo kuyizamo avuye mu ikipe ya Etincelles FC umwaka ushize, aho nyuma yo kurangiza amasezerano y’umwaka yari yahawe uyu ni umwaka wa mbere ku masezerano y’imyaka 3 aherutse kongererwa .

Ibitekerezo

  • hhhhhha. kwikirigita uga hhhhhha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa