Seninga yizeye ko Police FC izongera kugira rutahizamu wa mbere mu mwaka w’imikino utaha
Yanditswe: Friday 25, Aug 2017
Umutoza Seninga yatangaje ko yizeye ko umwe muri bakinnyi yaguze uyu mwaka azanikira abandi agatsinda ibitego byinshi mu mwaka w’imikino utaha.
Ikipe ya Police FC yatakaje rutahizamu Usengimana Danny wari umaze imyaka 2 atwara ibihembo by’umukinnyi watsinze ibitego byinshi aho yerekeje mu ikipe ya Singida yo muri Tanzania gusa umutoza Seninga Innocent yabwiye Radio 10 ko yiteguye kongera kubna rutahizamu uhiga abandi mu mwaka w’imikino utaha.
Yagize ati “Police FC imeze neza gusa nubwo (…)
Umutoza Seninga yatangaje ko yizeye ko umwe muri bakinnyi yaguze uyu mwaka azanikira abandi agatsinda ibitego byinshi mu mwaka w’imikino utaha.
Ikipe ya Police FC yatakaje rutahizamu Usengimana Danny wari umaze imyaka 2 atwara ibihembo by’umukinnyi watsinze ibitego byinshi aho yerekeje mu ikipe ya Singida yo muri Tanzania gusa umutoza Seninga Innocent yabwiye Radio 10 ko yiteguye kongera kubna rutahizamu uhiga abandi mu mwaka w’imikino utaha.
Yagize ati “Police FC imeze neza gusa nubwo Danny Usengimana yasize icyuho ndimo gutegura neza abakinnyi kugira ngo tube twakongera kugira Meilleur Buteur uvuye muri Police FC ( umukinnyi uyoboye urutonde rw’abatsinze ibitego byinshi) nkuko bimaze imyaka 2 biba ndigufasha abakinnyi beza nazanye ngo tuzakomeze kwigarurira umwanya wo kugira rutahizamu uhiga abandi mu gutsinda ibitego byinshi.”
Seninga Innocent yavuze ko Police y’uyu mwaka igiye kuba ikipe ihatanira ibikombe aho guhatanira imyanya myiza cyane ko abakinnyi iyi kipe yongeyemo nka Nsengiyumva Moustapha,Iradukunda Bertland babanye mu Isonga bazi imikinire ye.
Iyi kipe yaguze abakinnyi bashya barimo Iradukunda Jean Bertrand , Manishimwe Yves Usabimana Olivier , Nsengiyumva Moustapha , Nzabanita David , Ishimwe Issa Zappy na Munezero Fiston.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *