Serena Williams yatangaje impamvu itangaje izatuma adakorera umwana we isabukuru y’amavuko
Yanditswe: Wednesday 29, Aug 2018
Icyamamare mu mukino wa Tennis Serena Williams yatangaje ko atazigera na rimwe akorera umwana we w’umukobwa Olympia isabukuru y’amavuko kubera ko ari Umuhamya wa Yehova,batizihiza iminsi mikuru irimo iy’amavuko,Noheri,pasika n’ubunani.
Iki cyamamare cyavuze ko Abahamya ba Yehova batemera iyi minsi mikuru kubera ko ifite inkomoko ya gipagani akaba ariyo mpamvu atazigera akorera isabukuru umwana we w’umukobwa aheruka kwibaruka Alexis Olympia Ohanian.
Serena Williams ntazakorera umwana we isabukuru y’Amavuko kuko ari Umuhamya wa Yehova
Serena Williams washakanye n’umukire witwa Alexis Ohanian yavuze ko kubera imyizerere ye atazigera akora umunsi mukuru w’isabukuru y’umukobwa we ugiye kuzuza umwaka kuko yavutse ku wa 01 Nzeri 2017.
Yagize ati “Olympia ntabwo azizihiza iminsi mikuru y’amavuko.Turi Abahamya ba Yehova ntituyizihiza.Kuba Umuhamya wa Yehova ni ibyingenzi kuri njye nubwo ntarabyinjiramo cyane gusa ndashaka kubyinjiramo.”
Serena Williams yakuze akunda abahamya ba Yehova kuva akiri muto,kuko mama we yabaye umuhamya mu mwaka wa 1980,akaba ariyo mpamvu yemera amahame y’iri torero nubwo atarabasha kuryinjiramo cyane kubera akazi akora.
Uyu mugore w’imyaka 36 ubura igikombe kimwe cya Grand Slam kugira ngo abe uwa mbere ku isi anganye na Margaret Court ufite 24,yagiye agaragaza ko akunda itorero ry’Abahamya ba Yehova kuko inshuro nyinshi iyo atwaye ibikombe byinshi ashimira Yehova.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *