Sergio Ramos ari mu mazi abira kubera kwica amategeko ya FIFA
Yanditswe: Saturday 24, Nov 2018
Kapiteni wa Real Madrid ashobora guhagarikwa igihe kinini kubera ibizamini yafashwe byagaragaje ko yakoresheje imiti yongera imbaraga ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2017 batsinzemo ikipe ya Juventus ibitego 4-1.
Nyuma yo kwegukana UEFA Champions League ku nshuro ya 2 bikurikiranya,Ramos yafashwe ibizamini by’inkari,bapimye basanga akoresha imiti yongera imbaraga gusa UEFA ihitamo kumuhishira kugira ngo irinde izina rya Real Madrid.
Mu makuru y’ibanga yasohowe na kimwe mu bitangazamakuru bikomeye I burayi Der Spiegel cyo mu Budage,yavuze ko nyuma y’umukino wa Juventus wabereye mu mujyi wa Cardiff,Ramos yamaze amasaha 2 atanga inkari kugira ngo bazisuzume,basanga akoresha imiti yitwa cortisone dexamethasone.
Nyuma yo gufatwa,Ramos na Real Madrid bitabye akanama gashinzwe kurwanya imiti yongera imbaraga ka UEFA,baraganira bumvikana kudashyira hanze aya makuru yari gushyira mu mazi abira uyu kapiteni.
Umuganga wa Real Madrid witwa Mikel Arremberi niwe ushinjwa kuba yarateye iyi miti Ramos mu rutugu mu rwego rwo kumuvura.
Real Madrid yaraye ihakanye ko uyu kapiteni wayo atakoresheje iyi miti yongera imbaraga gusa benshi bahise banenga UEFA isigaye yaramunzwe na ruswa aho kwita ku iterambere rya ruhago.
Muri Mata uyu mwaka,Sergio Ramos yanze gutanga ibizamini by’inkari nyuma y’umukino wa Malaga muri La Liga ntiyafatirwa ibihano kandi iri shyirahamwe ritegeke ko uwanze kubitanga ahanishwa amande y’ibihumbi 265 by’amapawundi ndetse agahagarikwa imyaka 4 adakina.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *