skol
fortebet

Sergio Ramos yahaye impano y’agaciro Lionel Messi bahanganye cyane muri EL CLASICO

Yanditswe: Thursday 12, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro mushya wa PSG,Sergio Ramos,yakoze igikorwa cyashimwe na benshi cyo guha Lionel Messi inzu yo kubamo mu mujyi wa Paris nubwo bari bamaze imyaka myinshi bahangana muri EL Clasico ubwo yakiniraga Real Madrid mu gihe Messi nawe yakiniraga FC Barcelona.

Sponsored Ad

Muri iyi mpeshyi,ikipe ya PSG yakoze agashya kadasanzwe isinyisha uwari kapiteni wa FC Barcelona umwaka ushize,Lionel Messi, n’uwa Real Madrid,Sergio Ramos.

Aba bakinnyi b’abanyabigwi mu mupira w’amaguru no mu makipe baturutsemo ntibigeze bacana uwaka kuko bagiye bashwana mu kibuga by’umwihariko Ramos wagiye ushaka kuvuna bikomeye Messi akabihanirwa dore ko hari n’aho yahawe ikarita itukura.

Bakimara guhurira muri PSG,Ramos yakiriye neza gukinana na Messi ndetse ahita anamubwira ko niba adakunda kuba muri hoteli ye I Paris,yaza akamutiza inzu afite muri uyu mujyi akayibanamo n’umuryango we.

Ubwo Messi yari amaze gusinya muri PSG,Ramos yagiye kuri Instagram ashyiraho ifoto y’umupira we wegeranye n’uwa Messi yandikaho ati “Ninde watekereje ko ibi bizaba Leo?.”

Muri 2010 na 2017,Ramos yahawe amakarita 2 y’umutuku kubera gukinira nabi Lionel Messi wamuzengerezaga bahuriye muri El Clasico.

Ikinyamakuru El Pais cyavuze ko uyu myugariro w’imyaka 35 yasabye Messi ko niba abishaka yaza gutura mu nzu ye I Paris.Ati “Niba mwakwishimira kuba mu nzu yanjye n’umuryango wanyu kurusha kuba muri Hoteli,mwaza mukayibamo.”

Messi ubu arajwe ishinga no kumenyana n’abo bagiye gukinana aho hari amashusho yagiye hanze ari gusuhuzanya na Georginio Wijnaldum na Achraf Hakimi nabo bashya muri PSG.Aba bakinnyi bose bahuriye muri restaurant.

Messi kandi yahuye na Mbappe barasuhuzanya ndetse banamara umwanya munini baganira.


Messi yahuye na Mbappe bahuza urugwiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa