skol
fortebet

Sergio Ramos yatangaje umukinnyi watumye yerekeza muri Paris Saint-Germain

Yanditswe: Thursday 15, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro Sergio Ramos wari umaze imyaka 16 muri Real Madrid ariko akaba yerekeje muri Paris Saint-Germain,yavuze ko Neymar Jr ariwe wagize uruhare runini rwo kwerekeza muri iyi kipe yo mu Bufaransa.
Ramos yavuze ko gushidikanya kose yari afite kuri iyi kipe yo mu Bufaransa kwavanweho na Neymar Jr.
Ramos w’imyaka 35,yifuzwaga n’amakipe arimo Manchester United, Man City na Chelsea nyuma yo gutandukana na Madrid ariko PSG yaramwegukanye.
Mu kiganiro yagiranye na L’Equipe,Ramos yagize ati (...)

Sponsored Ad

Myugariro Sergio Ramos wari umaze imyaka 16 muri Real Madrid ariko akaba yerekeje muri Paris Saint-Germain,yavuze ko Neymar Jr ariwe wagize uruhare runini rwo kwerekeza muri iyi kipe yo mu Bufaransa.

Ramos yavuze ko gushidikanya kose yari afite kuri iyi kipe yo mu Bufaransa kwavanweho na Neymar Jr.

Ramos w’imyaka 35,yifuzwaga n’amakipe arimo Manchester United, Man City na Chelsea nyuma yo gutandukana na Madrid ariko PSG yaramwegukanye.

Mu kiganiro yagiranye na L’Equipe,Ramos yagize ati "Neymar Jr niwe wanyumvishije kwerekeza muri PSG.Mbere yo kwerekeza mu yindi kipe,ni byiza kuganira n’abakinnyi benshi cyangwa Leonardo na Al Khelaïfi.Bose banganirije bitandukanye.”

Neymar Jr na Ramos bamaze igihe bahangana muri La Liga umwe akinira Real Madrid undi Barcelona ariko ubu bagiye gukinana kandi bose n’abakinnyi bakomeye ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa