skol

Sergio Ramos yongeye gukorera igikorwa cy’ubunyamaswa umukinnyi bari bahanganye

Yanditswe: Thursday 08, Nov 2018

Myugariro wa Real Madrid,Sergio Ranos yongeye kwibasirwa n’abakunzi ba ruhago kubera inkokora mbi cyane yakubise mu maso umukinnyi wa Victoria Plzen witwa Milan Havel bikamuviramo kuva amaraso menshi, mu mukino baraye bayitsinzemo ibitego 5-0.

Nyuma yo kuvuna urutugu Mohamed Salah ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League uheruka kubera mu mujyi wa Kiev,Ramos yongeye gukora aamhano,akubita inkokora mu maso myugariro wa Victoria Plzen, Milan Havel amuvusha amaraso menshi mu maso.

Ubwo uyu mukinnyi Milan Havel yashakaga kwambura umupira w’amaguru Ramos,yakubiswe inkokora mu maso yitura hasi niko gutangira kuva amaraso mu maso aturutse mu mazuru.

Ntabwo Ramos yigeze ahanwa gusa abafana batandukanye bamwibasiriye ku mbuga nkoranyambaga ndetse basaba ko abasifuzi bajya bamuhana kubera imikinire ye ya kinyamaswa.

Sergio Ramos amaze guhabwa amakarita 24 y’umutuku kuva yatangira gukina umupira w’amaguru,arimo 19 amaze guhabwa muri shampiyona ya Espagne,La Liga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa