Mu mukino wa ¼ cy’irangiza wa CECAFA Kagame Cup 2018, Rayon Sports yandagajwe bikomeye na AZAM FC ku bitego 4-2, byose byatsinzwe n’umukinnyi umwe witwa Shabani Idd.
Rayon Sports yatengushywe n’umunyezamu wayo Kassim Ndayisenga na Nyandwi Saddam babaye ibiraro byanyuzeho ibitego 3 mu gice cya mbere.
Rayon Sports yatsinzwe igitego cya mberena Shabani Idd Chilunda ku munota wa 18,hashize iminota mike ihita ikora ikosa ryavuyemo penaliti gusa ku bw’amahirwe yayo umukinnyi wa AZAM FC ayitera hanze.
AZAM yahise yarushaga Rayon Sports cyane ndetse yanyuraga kwa Saddam wari ku rwego ruhanitse,yaje kongeramo ibindi bitego 2 bya Shabani Idd ku munota wa 23 n’uwa 41.
Rayon Sports yabonye igitego cy’impozamarira ku munota wa 42 gitsinzwe na Rwatubyaye Abdul ku mupira waturutse kuri koluneri.
Rayon Sports yakuyemo Nyandwi witwaye nabi imusimbuza Mugabo Gabriel wabaye icyambu cyaturutseho igitego cya kane cyatsinzwe nanone na Shabani Idd ku munota wa 64.
Rayon Sports yashyizemo igitego cya kabiri ku munota wa 81 gitsinzwe na Manishimwe Djabel ku mupira mwiza yahawe na Christ Mbondi.
Amakipe yose yo mu Rwanda asezerewe hakiri kare muri iyi mikino ya CECAFA kuko APR FC yo yasezerewe mu matsinda.
Ibitekerezo
Ko mutashyizeho izindi zatashye? Rayon niyo muboneranye?