skol

Shakira yahishuye igitambo gikomeye yatanze kugira ngo abane na Pique baheruka gutandukana

Yanditswe: Friday 23, Sep 2022

featured-image

Shakira, umuhanzi ukomeye ku isi, yavuze ko yigomwe byinshi kugira ngo abane na Gerard Pique wamamaye muri Barcelona baheruka gutandukana.
Shakira yavuze ko Pique atashyize ingufu zihagije mu mibanire yabo y’igihe kirekire kuko yitaga ku bana babo bombi wenyine mu gihe uyu mugabo yakinaga umupira. Yavuze ko atabashije kubaho ubuzima "bwo kwimuka"yahoragamo mbere y’uko bahura.
Shakira yabwiye Elle ati "Nk’umukinnyi wumupira wamaguru, yashakaga gukina no gutwara ibikombe kandi ngomba (…)

Shakira, umuhanzi ukomeye ku isi, yavuze ko yigomwe byinshi kugira ngo abane na Gerard Pique wamamaye muri Barcelona baheruka gutandukana.

Shakira yavuze ko Pique atashyize ingufu zihagije mu mibanire yabo y’igihe kirekire kuko yitaga ku bana babo bombi wenyine mu gihe uyu mugabo yakinaga umupira. Yavuze ko atabashije kubaho ubuzima "bwo kwimuka"yahoragamo mbere y’uko bahura.

Shakira yabwiye Elle ati "Nk’umukinnyi wumupira wamaguru, yashakaga gukina no gutwara ibikombe kandi ngomba kumushyigikira.Ndashaka kuvuga ko umwe muri twe yagombaga kwigomwa, sibyo? Yari guhagarika amasezerano yagiranye na Barcelona akimukira muri Amerika tukabana, aho nakoreraga, cyangwa njyewe nkabikora.

Umwe muri twe yagombaga gushyiramo ingufu agatamba n’icyo gitambo. Kandi narabikoze. Nashyize umwuga wanjye mu mwanya wa kabiri nza muri Espagne, kugira ngo mushyigikire ashobore gukina umupira w’amaguru no gutwara igikombe.

Kandi byari igitambo cy’urukundo. Ndabyishimira,abana banjye bafite mama mwiza ubu, kandi mfitanye ubucuti butangaje nabo."

Uyu muhanzikazi amaze amezi make atandukanye na Pique gusa bivugwa ko yafashe uyu myugariro ari kumuca inyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa