skol
fortebet

Shakira yavuze ibigwi umugabo we Pique wafashije FC Barcelona kwesura Real Madrid

Yanditswe: Monday 21, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Real Madrid yahaye isomo rya ruhago Paris Saint-Germain muri Champions League, yaraye ihuye n’uruva gusenya ubwo yatsindwaga mu buryo buteye isoni ku kibuga cyayo na FC Barcelona muri El Clasico.
Iyi Barcelona benshi bafataga nk’iyarangiye,yerekanye ko imaze kuzuka nyuma yo kunyagira ibitego 4-0 ndetse ihusha ibindi byinshi byashoboraga gusigira izina ribi cyane Real Madrid.
Nyuma y’iyi ntsinzi ikomeye umuhanzikazi Shakira,umugore wa myugariro, Gerard Pique,yagiye kuri Twitter amuvuga (...)

Sponsored Ad

Real Madrid yahaye isomo rya ruhago Paris Saint-Germain muri Champions League, yaraye ihuye n’uruva gusenya ubwo yatsindwaga mu buryo buteye isoni ku kibuga cyayo na FC Barcelona muri El Clasico.

Iyi Barcelona benshi bafataga nk’iyarangiye,yerekanye ko imaze kuzuka nyuma yo kunyagira ibitego 4-0 ndetse ihusha ibindi byinshi byashoboraga gusigira izina ribi cyane Real Madrid.

Nyuma y’iyi ntsinzi ikomeye umuhanzikazi Shakira,umugore wa myugariro, Gerard Pique,yagiye kuri Twitter amuvuga imyato ndetse avuga ko ariwe myugariro wo hagati urusha abandi bose ku isi.

Shakira yagize ati“Gerard ntiyakwemera ko mvuga ibi bintu ku mugaragaro. Ariko wenyine n’ubutwari bwe ashobora gukina gutya, ashobora kwihanganira imvune iyo ariyo yose cyangwa ububabare hanyuma akitwara neza. Ntabwo ari ukubera ko ari umugabo wanjye, ariko niwe myugariro mwiza wo hagati ku isi."

Piue yaraye afatanyije na myugariro Eric Garcia na Ronald Araujo guhagarika ubusatirizi bwa Real Madrid bwaburagamo Karim Benzema ari nako bagora cyane Vinicius Jr wabagoye mu mikino yashize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa