skol
fortebet

Shampiyona irakomeza, imikino yose iteganyijwe muri iyi weekend

Yanditswe: Saturday 15, Apr 2017

Sponsored Ad

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru irakomeza muri iyi Weekend aho haba hakinwa imikino y’umunsi wa 23.
Kuri uyu wa Gatandatu harakinwa imikino igera kuri 5, ni mu gihe ejo ku Cyumweru hazakinwa indi mikino 2, mu gihe undi mukino wabaye ikirarane kubera ko Rayon Sports yagombaga kuwukina ubu ibarizwa muri Nigeria gukina na Rivers United mu mukino nyafurika wa CAF Confederation Cup.
Ku ikibitiro kuri uyu wa Gatandatu ikipe ya Sunrise iraba yakiriye ikipe APR FC (...)

Sponsored Ad

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru irakomeza muri iyi Weekend aho haba hakinwa imikino y’umunsi wa 23.

Kuri uyu wa Gatandatu harakinwa imikino igera kuri 5, ni mu gihe ejo ku Cyumweru hazakinwa indi mikino 2, mu gihe undi mukino wabaye ikirarane kubera ko Rayon Sports yagombaga kuwukina ubu ibarizwa muri Nigeria gukina na Rivers United mu mukino nyafurika wa CAF Confederation Cup.

Ku ikibitiro kuri uyu wa Gatandatu ikipe ya Sunrise iraba yakiriye ikipe APR FC bakinire ku kibuga cya Nyagatare. Police FC ku Kicukiro iraba yakiriye Pepiniere. Musanze irakira AS Kigali bakinire Nyakinama. Amagaju arakira Bugesera bakinire Huye. Espoir FC irakira Kirehe FC bakinire Rusizi.

Ku munsi w’ejo ku Cyumweru hazakinwa imikino 2 gusa, Mukura VS izakira Marines bakinire Huye naho Kiyovu yakire Etincelles bakinire ku Mumena. Umukino Gicumbi yagombaga kwakiramo Rayon Sports wo wasubitswe bitewe n’impamvu twababwiye hejuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa