Shampiyona irakomeza Mukura idafite umuzamu wa mbere isura Kiyovu, Bugesera na AS Kigali zesurana
Yanditswe: Saturday 04, Mar 2017
Nyuma y’uko ikipe ya APR FC inganyije na Musanze FC mu umunsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, kuri uyu wa gatandatu ndetse n’ejo ku cyumweru imikino irakomeza.
Ikipe ya AS Kigali iraba yagiye gusura Bugesera bakinire Bugesera, ni mu gihe ikipe ya Mukura idafite umuzamu wayo wa mbere Mazimpaka Andrew bitewe n’uko afite amakarita atatu y’imihondo, iri bube yasuye SC Kiyovu.
Ikipe ya Rayon Sports iri ku umwanya wa mbere kugeza ubu izaba yakiriye ikipe ya Marines ejo ku (...)
Nyuma y’uko ikipe ya APR FC inganyije na Musanze FC mu umunsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, kuri uyu wa gatandatu ndetse n’ejo ku cyumweru imikino irakomeza.
Ikipe ya AS Kigali iraba yagiye gusura Bugesera bakinire Bugesera, ni mu gihe ikipe ya Mukura idafite umuzamu wayo wa mbere Mazimpaka Andrew bitewe n’uko afite amakarita atatu y’imihondo, iri bube yasuye SC Kiyovu.
Ikipe ya Rayon Sports iri ku umwanya wa mbere kugeza ubu izaba yakiriye ikipe ya Marines ejo ku cyumweru.
Dore imikino yose y’umunsi wa 19 iteganyijwe
Kuwa gatandatu tariki 4/3/2017
SC Kiyovu vs Mukura VS (Stade de Kigali)
Amagaju Fc vs Espoir Fc (Nyamagabe)
Gicumbi Fc vs Police Fc (Gicumbi)
Bugesera Fc vs AS Kigali (Bugesera)
Ku cyumweru tariki 5/3/2017
Rayon Sports vs Marines Fc (Stade de Kigali)
Sunrise Fc vs Pepiniere Fc (Nyagatare)
Etincelles Fc vs Kirehe Fc (Stade Umuganda)
Abakinnyi batemerewe gukina imikino y’umunsi wa 19
1. Ndayishimiye Christopher (Mukura VS)
2. Shyaka Philbert (Mukura VS)
3. Mazimpaka Andre (Mukura VS)
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *