skol
fortebet

Shampiyona irakomeza Police FC irahura na Entincelles , Reba indi mikino iteganyijwe

Yanditswe: Saturday 17, Dec 2016

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Ukuboza 2016, shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda irakomeza. Ni umunsi wayo wa 9, imikino itegerejwe na benshi n’uwo Police igomba kwakiramo Etincelles, naho AS Kigali ikakira kirehe.
N’ubwo Police ari iya 3 ku rutonde rw’agateganyo n’amanota 17, Etincelles ikaba iya 7 n’amanota 12, ntago Police yakwizera gutsinda iyi kipe biyoroheye, kuko yagiye igora amakipe menshi, uyu mukino urabera kuri stade ya Kicukiro saa 15:30’.
Kuri iyo saha kandi, kuri stade ya (...)

Kuri iyo saha kandi, kuri stade ya Kigali AS Kigali ya 5 n’amanota 13 iraba yakiriye Kirehe ya 9 n’amanota11, uyu ukaza kuba ari umukino ukomeye, dore ko ikipe ya Kirehe ari imwe mu makipe ari kugorana cyane kandi igatanga ibyishimo ku kibuga n’ubwo yaba itatsinze bitewe n’uburyo iba ihana hana umupira.

Imikino yose iteganyijwe ku munsi wa 9

17/12/2016 Espoir vs Pepiniere(Rusizi 15:30’)

17/12/2016 AS Kigali vs Kirehe(Kigali Stadium 15:30’)

17/12/2016 Police FC vs Etincelles(Kicukiro Stadium 15:30’)

17/12/2016 Gicumbi vs Bugesera(Mumena 15:30’)

18/12/2016 SC Kiyovu vs APR FC(Kigali Stadium 15:30’)

18/12/2016 Musanze vs Marines(Nyakinama 15:30’)

18/12/2016 Sunrise vs Amagaju(Nyagatare 15:30’)

Umukino w’umunsi wa 9 waraye ubaye, Mukura yanganyije na Rayon Sports 1-1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa