skol
fortebet

Shampiyona irakomeza Rayon Sports yakira Musanze,iheruka kuyitsinda

Yanditswe: Saturday 24, Dec 2016

Sponsored Ad

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda irakomeza ku munsi wayo wa 10, ikipe ya Rayon Sports irakira ikipe Musanze FC. Uyu mukino Rayon Sports iramutse iwutsinze yakwisuza umwanya wa mbere ikawambura APR FC.
Nyuma y’uko imwe mu mikino y’umunsi wa 10 yaraye ibaye kuri uyu wa gatanu, indi iri bube ikomeza uyu munsi. APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 24, ikurikiwe na Rayon Sports n’amanota 23, bivuze ko igihe Rayon Sports yaba itsinze uyu mukino yahita ifata umwanya wa mbere. (...)

Sponsored Ad

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda irakomeza ku munsi wayo wa 10, ikipe ya Rayon Sports irakira ikipe Musanze FC. Uyu mukino Rayon Sports iramutse iwutsinze yakwisuza umwanya wa mbere ikawambura APR FC.

Nyuma y’uko imwe mu mikino y’umunsi wa 10 yaraye ibaye kuri uyu wa gatanu, indi iri bube ikomeza uyu munsi. APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 24, ikurikiwe na Rayon Sports n’amanota 23, bivuze ko igihe Rayon Sports yaba itsinze uyu mukino yahita ifata umwanya wa mbere.

Musanze kandi ikaba ari imwe mu makipe akunda kugora Rayon Sports dore ko yanayitesheje amanota ku munsi wa nyuma wa shampiyona y’umwaka w’imikino ushize.

Hari tariki ya 17 Nyakanga 2016, ubwo hasozwaga shampiyona Rayon Sports yasuye Musanze. Icyo gihe Musanze yarwanaga no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri gutsinda Rayon Spots biyigumisha mu cyiciro cya mbere.

Dore imikino yaraye ibaye kuri uyu wa gatanu

Police FC 2-2 APR FC
Bugesera 2-0 Mukura vs
Etincelles 1-1 Espoir
Amagaju 4-0 Gicumbi

Kuri uyu wa gatandatu

Kiyovu vs Sunrise
Rayon Sports vs Musanze
Pepiniere vs AS Kigali
Marines vs Kirehe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa