skol
fortebet

Shampiyona nyuma y’ikiruhuko gito irakomeza Urucaca rwakira Espoir

Yanditswe: Friday 06, Jan 2017

Sponsored Ad

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Azam Rwanda Premier League) iraba ikomeza kuri uyu wa gatanu tariki ya 06 Muatarama uyu mwaka, hakinwa umukino w’umunsi wa 12, Kiyovu yakira Espoir.
Ni umukino uri bube utoroshye, ikipe ya Kiyovu ifite abana bakiri bato bakunze kugora amakipe kuva shampiyona y’uyu mwaka yatangira. Ikipe ya Espoir nayo imaze gutakaza umukino umwe mu mikino 11 ya shampiyona, ngo nayo yiteguye gukura amanota i Kigali.
Umutoza wa Kiyovu avuga ko umukino wa Police (...)

Sponsored Ad

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Azam Rwanda Premier League) iraba ikomeza kuri uyu wa gatanu tariki ya 06 Muatarama uyu mwaka, hakinwa umukino w’umunsi wa 12, Kiyovu yakira Espoir.

Ni umukino uri bube utoroshye, ikipe ya Kiyovu ifite abana bakiri bato bakunze kugora amakipe kuva shampiyona y’uyu mwaka yatangira. Ikipe ya Espoir nayo imaze gutakaza umukino umwe mu mikino 11 ya shampiyona, ngo nayo yiteguye gukura amanota i Kigali.

Umutoza wa Kiyovu avuga ko umukino wa Police batsinze wabahaye imbaraga zo gutsinda imikino ikurikiyeho, ngo rero n’ubwo ikipe ya Espoir ari ikipe itoroshye ariko ngo ntiyizera ko iribuze gutoragura amanota kuri Kiyovu.

Ku ruhande rw’ikipe ya Espoir ngo n’ubwo batsikiye kuri APR FC, ntibiteguye kongera gutakaza undi mukino ngo n’ubwo muri ruhago byose bishoboka.

Kiyovu iri ku mwanya wa 8 n’amanota 15, igiye kwakira Espoir iri ku mwanya wa 5 n’amanota 20.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa