Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere izasubukurwa mu mpera z’icyumweru
Yanditswe: Wednesday 16, Oct 2024
Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere “Rwanda Premier League” rwemeje ko izasubukurwa mu mpera z’iki cyumweru, tariki 18-20 Ukwakira 2024, hakinwa Umunsi wayo wa Gatandatu.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’iminsi itandatu hatangajwe ko Umunsi wa Gatandatu utazakinwa kubera imikino y’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mu majonjora ya CHAN 2024.
Inama yahuje abagize Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Premier League n’amakipe ku wa 15 Ukwakira 2024, ni yo yafashe umwanzuro ko Shampiyona yakomeza mu kwirinda ibirarane byinshi.
Abantu 18 ni bo bayitabiriye, barimo abayobozi 16 b’amakipe y’Icyiciro cya Mbere na babiri bahagarariye amakipe y’Icyiciro cya Kabiri muri Rwanda Premier League, mu gihe Mugisha Richard uhagarariye FERWAFA atigeze aboneka muri iyi nama.
Aba bose bahurije ku kuba Shampiyona yasubukurwa, ndetse amakipe akajya atanga abakinnyi mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ hagendewe ku minsi iteganywa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) aho kuba ku byifuzo by’Umutoza Frank Spittler Torsten wifuza ko yajya ababona iminsi 12 mbere y’umukino.
Kuri uyu wa 16 Ukwakira, Rwanda Premier League yamenyesheje FERWAFA ko Shampiyona izakomeza mu mpera z’icyumweru, tariki ya 18-20 Ukwakira 2024, hakinwa Umunsi wa Gatandatu uko byari biteganyijwe mbere.
Mu mikino izakinwa harimo uwa Etincelles vs Amagaju FC, Musanze FC vs Mukura VS, Muhazi United vs Rutsiro FC na Police FC vs Gorilla FC.
Hari kandi Marines FC vs Kiyovu Sports, AS Kigali vs Visions FC, Rayon Sports vs Bugesera FC na APR FC vs Gasogi United.
Nyuma y’iyi mikino ni bwo abakinnyi bazaba bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ya CHAN bazatangira kwitegura umukino ubanza w’ijonjora rya mbere u Rwanda ruzakirwamo na Djibouti hagati ya tariki ya 25 n’iya 27 Ukwakira 2024.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *