skol
fortebet

Shassir ari mu mazi abira nyuma yo kwihesha ikarita y’umutuku

Yanditswe: Monday 30, Oct 2017

Sponsored Ad

Rutahizamu Nahimana Shassir ashobora gufatirwa ibihano bikarishye n’ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kwihesha ikarita itukura mu mukino iyi kipe yatsinzemo Kirehe FC ibitego 3-0. Uyu musore wahawe ikarita itukura ku munota wa 51 nyuma yo gukandagira abishaka umunyezamu wa Kirehe FC Emile,ari mu mazi abira nkuko umutoza wungirije Katauti yabitangarije ikinyamakuru Umuseke Dukesha iyi nkuru. Yagize ati “Nibyo yakandagiye umunyezamu. Tugomba kufatira ibihano kuko dufite ibibazo by’abakinnyi (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu Nahimana Shassir ashobora gufatirwa ibihano bikarishye n’ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kwihesha ikarita itukura mu mukino iyi kipe yatsinzemo Kirehe FC ibitego 3-0.

Uyu musore wahawe ikarita itukura ku munota wa 51 nyuma yo gukandagira abishaka umunyezamu wa Kirehe FC Emile,ari mu mazi abira nkuko umutoza wungirije Katauti yabitangarije ikinyamakuru Umuseke Dukesha iyi nkuru.

Yagize ati “Nibyo yakandagiye umunyezamu. Tugomba kufatira ibihano kuko dufite ibibazo by’abakinnyi b’imbere. Yari umwe mubo twagenderagaho none yisibije iminota myinshi y’uyu mukino n’uwo tuzakurikizaho. Turamubuze urumva ko ari nk’igihano yahaye ikipe.Ikarita itukura si ikibazo ariko uburyo yayibonye ntabwo twabyemera.Tugomba kumugenera ibihano ku buryo n’abandi bareberaho. Bagomba kumenya ko imyitwarire mibi ihanwa no hanze y’ikibuga gusa.”

Nahimana atabye mu nama Rayon Sports cyane ko ifite ikibazo cy aba Rutahizamu kandi ku munsi wa 5 wa shampiyona bazahura n’ikipe ya Police FC.

Kugeza ubu Rayon Sports ifite ba rutahizamu 3 Nahimana Shassir,Tidiane Kone na Bimenyimana Bonfils caleb mu gihe irindiriye ko Ismaila Diarra abona ibyangombwa mu kwezi kwa mbere.

Biravugwa ko uyu musore ashobora gufatirwa ibihano birimo no gukatwa umushahara w’uku kwezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa