skol

Shema Fabrice yashyizwe mu bagize Komite Nyobozi ya CECAFA

Yanditswe: Sunday 08, Feb 2026

featured-image

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ni umwe mu batorewe kuba muri Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA).

Ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Gashyantare 2025, ni bwo abayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri CECAFA bahuriye mu Nteko Rusange ya 2026 yagombaga gutorerwamo abayobozi bashya.

Abahagarariye amashyirahamwe 12 ni bo bitabiriye iyi Nteko Rusange yabereye muri Djibouti, batora abazayobora CECAFA mu gihe cy’imyaka ine iri imbere ndetse banaganira ku iterambere rya ruhago muri aka karere.

Perezida wa FERWAFA yatorewe kuba umwe mu bagize Komite Nyobozi. Yavuze ko azafasha ubuyobozi bushya kugera ku iterambere rirambye, hazamurwa urwego rw’iterambere n’amarushanwa, hanyuma bakarushaho kugirana imikoranire myiza na CAF, FIFA n’abandi bafatanyabikorwa.

Paulos Weldehaimanot Andemariam uyobora umupira w’amaguru muri Eritrea ni we watorewe kuba Perezida wa CECAFA, Ali Abdi Mohamed uwuyobora muri Somalia aba Visi Perezida, mu gihe muri Komite Nyobozi harimo na Francis Amin Michael wo muri Sudani y’Epfo.

Shema watorewe kuyobora FERWAFA muri Kanama 2025, aherutse no gushyirwa mu bagize Akanama gashinzwe kurwanya irondaruhu n’ivangura mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Kugeza ubu ibihugu biri muri CECAFA ni u Burundi, Djibouti, Ethiopia, Eritrea, u Rwanda, Kenya, Tanzania, Uganda, Somalia, Sudani, Zanzibar na Sudani y’Epfo.

CECAFA yatoye abayobozi bashya mu gihe iri mu myiteguro yo kwakira Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera mu bihugu bitatu byo muri Afurika y’Iburasirazuba. Ibyo ni Uganda, Kenya na Tanzania.

Shema Ngoga Fabrice ari mu bazayobora CECAFA mu myaka ine iri imbere

CECAFA igizwe n’ibihugu 12

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa