skol
fortebet

Si njya ntekereza kuba umutoza-Cristiano Ronaldo

Yanditswe: Tuesday 27, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu w’Umunya-Portigal,Cristiano Ronalido yatangaje ko nyuma yo guhagarika gukina umupira w’amaguru ateganya kujya mubindi bikorwa bidahuye nawo.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru NOW, yavuze ko ntacyo yavuga kubirebana no guhagarika gukina umupira yaba mu ikipe y’Igihugu cg ahandi ,yavuze ko yishimye muri Arabia Saudite mu ikipe ya AL Nassr, kuburyo ashobora no kuhasoreza gukina umupira w’amaguru.

Yagize ati "Sinzi niba nzahagarika gukina vuba, mu myaka ibiri cyangwa itatu, ariko birashoboka cyane ko nasoreza gukina hano muri Al Nassr. Ndishimye kuba ndi muri iyi kipe, kandi numva ntuje ndi no muri iki gihugu. Nkunda gukinira muri Arabie Saoudite kandi nifuza gukomeza.”
Ku birebana no gukomeza kuba mu mupira w’amaguru akoramo izindi nshingano, yabihakanye avuga ko mu gihe azaba afashe umwanzuro wo kubivamo azajya mu bindi bitandukanye na wo.
Ati "Biragoye cyane gutekereza ko nazaba umutoza umunsi umwe. Mu mutwe wanjye si njya ntekereza kuba naba umutoza mukuru w’ikipe runaka. Ntabwo njya mbishyira mu mutwe wanjye. Njye nibona mu bindi bintu bitandukanye n’umupira w’amaguru.”
Cristiano w’imyaka 39 yanyuze mu makipe akomeye i Burayi ariyo Sporting CP, Manchester United, Real Madrid, Juventus ndetse na Al-Nassr akinira kugeza uyu munsi.
Mu myaka irenga 20 amaze akina yegukanye ibihembo bikomeye birimo Ballon d’Or eshanu (2008, 2013, 2014, 2016, 2017), icy’Umukinnyi Mwiza wa FIFA mu 2016 na 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa