skol
fortebet

Sibomana watangiye imyitozo yoroheje yarahiriye guhesha APR FC ibikombe

Yanditswe: Thursday 09, Nov 2017

Sponsored Ad

• Sibomana yatangiye imyitozo yoroheje imufasha kwinjira mu ikipe ya mbere
• Sibomana yavuze ko ashaka gufasha APR FC gutwara ibikombe
• Sibomana amaze amezi menshi adakina kubera imvune

Sponsored Ad

Uwahoze ari myugariro wa Rayon Sports ariko wamaze gusinyira ikipe ya APR FC Sibomana Abouba yatangarije abafana ba APR FC ko yishimiye ukuntu iyi kipe yamwakiriye ndetse agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo afashe iyi kipe gutwara ibikombe no kwitwara neza mu mikino nyafurika.

Uyu myugariro wari umaze iminsi mu mvune nyuma yo kuva mu ikipe ya Gor mahia ,yavujwe n’ikipe ya APR FC ndetse kuri ubu yamaze gutangira imyitozo yoroheje kugira ngo yiture iyi kipe ineza yamugiriye nyuma yo kumugura ari mu mvune bagahita bamuvuza.

Nubwo atahiriwe umwaka w’imikino ushize muri Rayon Sports,Abouba Sibomana yatangarije Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru ko yiteguye gufasha APR FC gutwara ibikombe ndetse ikitwara neza ku ruhando nyafurika.

Yagize ati “Ku mezi atandatu abaganga bari bampaye hashize atanu, ubu ntegereje ko ukwanyuma kurangirana n’uku kwezi ngatangira gukina. Kuri ubu meze neza nabaye ntangiye imyitozo yoroheje.APR ni ikipe isanzwe itwara ibikombe nange nzanye imbaraga zange ngo ibikombe tubyongere. Imbaraga mfite zose nzazishyiramo kugira ngo bikunde”.

Sibomana yavuye mu ikipe ya Rayon Sports yafashije gutwara ibikombe 2 bya shampiyona icya 2013 ndetse n’umwaka ushize aho yatangaje ko agomba gukora cyane kuko umwanya we awuhuriyeho na Manishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa