skol
fortebet

Simba SC iri mu biganiro bya nyuma na Nahimana Shassir

Yanditswe: Tuesday 14, Nov 2017

Sponsored Ad

• Simba SC irifuza shassir na Kevin ba Rayon Sports
• Simba SC iri hafi kumvikana na Shassiruri mu mwaka we wa nyuma muri Rayon Sports
•Shassir yatsindiye Rayon Sports ibitego 12 muri shampiyona ishize
•Kevin yibereye muri Belarus n’ubwo yifuzwa na Simba SC

Sponsored Ad

Ikipe ya Simba SC yo mu gihugu cya Tanzania imaze iminsi ivugana na rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Nahimana Shassir ndetse biravugwa ko mu kwezi kwa mbere ishobora kuzegukana uyu musore.

Nkuko ikinyamakuru Mwanaspoti cyabyanditse ku munsi w’ejo,ikipe ya Simba SC yo mu gihugu cya Tanzania irifuza uyu musore na mugenzi we Muhire Kevin we wagiye muri Belarus mu buryo butishimiwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports,ndetse kikemeza ko mu kwezi kwa mbere iyi kipe izegukana rutahizamu Shassir.

Shassir wageze mu ikipe ya Rayon Sports umwaka ushize agatangira yitwara neza mbere y’uko avangirwa no gushinjwa amarozi na bagenzi be bakinanaga,kuri ubu ari muri ba ruthizamu ngenderwaho mu ikipe ya Rayon Sports cyane ko amaze gutsinda ibitego 2 mu mikino 4 ya shampiyona iyi kipe imaze gukina.

Nahimana naramuka yerekeje mu ikipe ya Simba SC azaba asanzeyo uwahoze ari umutoza we Masudi Irambona Djuma bivugwa ko yagize uruhare runini mu kumuzana muri Rayon Sports.

Iki kinyamakuru kiravuga ko aba basore bombi bifuzwa na Masudi ndetse na Haruna Niyonzima bageze muri iyi kipe uyu mwaka ndetse kivugwa ko mu minsi iri imbere Masudi azagirwa umutoza mukuru wa Simba SC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa