Umutoza wungirije wa Musanze FC,ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi,Mugiraneza Jean Baptiste,yatangaje ko atanga Rayon Sports ndetse ko mu gihe kizaza imuhaye akazi ko kuyitoza atakanga.
Nyuma y’umukino Musanze FC yatsinzemo Rayon Sports igitego 1-0,Migi yabwiye abanyamakuru ko hari abafana b’iyi kipe ikunzwe mu Rwanda bamushinja kuyanga ariko ko ataribyo kuko we ashyira umutima ahamugaburira.
Ati "Nongere mbisubiremo,nabaye muri APR FC,nsa nk’aho mpanganye na Rayon Sports.Ku bw’ibyo rero abantu bakagenda bavuga ngo Migi yanga Rayon Sports.
Ntabwo ari ukuyanga nongere mbisubiremo,kuba nayitoza,nta muntu uzi aho buzira ngeze,ahakugaburira niho wajya,kubera iki se ntayitoza?.Aho ngiye niho nshira imbaraga,ahangaburira,ahatunze umuryango wanjye niho nshyira umutima."
Migi yavuze ko bishimishije cyane kuba atangiye ubutoza vuba akaba ari mu ikipe itsinda Rayon Sports.
Migi yavuze ko Musanze FC ifite abakinnyi badafite amazina akomeye cyane ariko bashakaga gutsinda Rayon Sports ngo bigaragaze.
Abajijwe niba nta gitutu bafite kuba bari ku mwanya wa mbere kugeza kuri uyu munsi wa karindwi,Migi yavuze ko inhingano bihaye ari ukugenda umukino ku wundi.Ati"Nta gitutu dufite,no mu masezerano twahawe nta gikombe kirimo,ntabwo bigeze badutuma igikombe ariko turamutse tunakibonye ntabwo byaba ari bibi.Ibyo nyagasani azaduha ku munsi wa nyuma nibyo tuzakira."
Migi yavuze ko umutoza Habimana Sosthene ari nka mwarimu wabo we na mugenzi we Imurora Japhet ndetse bamukunda cyane kubera uko bakorana.
Musanze ya Migi na bagenzi be iri ku mwanya wa mbere wa shampiyona n’amanota 16 aho irusha APR FC amanota 2 nubwo yakinnye imikino myinshi nanone.
Ibitekerezo
twitegure ko rayon sport izatsinda APR