skol
fortebet

"Sinasinyiye gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka." Seninga

Yanditswe: Monday 17, Apr 2017

Sponsored Ad

Seninga Innocent umutoza w’ikipe ya Police FC aratangaza ko atigeze asinyira gutwara igikombe cya shampiyona muri Police FC uyu mwaka w’imikino ko ahubwo ari intego yari yihaye nk’umutoza ndetse n’abakinnyi be.
Nyuma yo kunyagira Pepiniere ibitego 4-1 mu mukino w’umunsi wa 23 yatangaje igikombe cya shampiyona 80% gisa nkicyagiye ariko ko nta kibazo afite kuko atasinyiye gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka ariko ngo umwanya wa kabiri arawukeneye.
Ati "Ntago nasinyiye gutwara igikombe, (...)

Ati "Ntago nasinyiye gutwara igikombe, ahubwo ni intego nari nihaye nk’umutoza ndetse n’abakinnyi banjye igihe rero kitabonetse ntago ikipe yandenganya kuko bitari mu masezerano yanjye. Gusa umwanya wa kabiri ndawushaka kandi nzawubona."

Ikipe ya Police iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 46 irushwa amanota 9 na Rayon Sports ya mbere, shampiyona ikaba isigaje imikino igera kuri 7 ngo shampiyona irangire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa