skol
fortebet

"Singiye Kirehe kunganyirizayo cyangwa gutsindirwayo, nshaka amanota 3" Seninga Innocent

Yanditswe: Friday 31, Mar 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Police FC arabizi ko ikipe ya Kirehe FC yihagararaho mu rugo ariko ngo nta manutse i Kirehe kunganyirizayo cyangwa gutsindirwayo agiye gushaka amanota atatu.
Seninga Innocent na Police FC bamaze iminsi bakorera imyitozo ku kibuga cy’igitaka kiri muri IPRC ya Kigali, ni ikibuga cyenda kumera nk’icyo bazakiniraho na Kirehe FC ku munsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Seninga ngo yiteguye gukura amanota i Kirehe bitewe n’uko yateguye abakinnyi be n’ubwo (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Police FC arabizi ko ikipe ya Kirehe FC yihagararaho mu rugo ariko ngo nta manutse i Kirehe kunganyirizayo cyangwa gutsindirwayo agiye gushaka amanota atatu.

Seninga Innocent na Police FC bamaze iminsi bakorera imyitozo ku kibuga cy’igitaka kiri muri IPRC ya Kigali, ni ikibuga cyenda kumera nk’icyo bazakiniraho na Kirehe FC ku munsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Seninga ngo yiteguye gukura amanota i Kirehe bitewe n’uko yateguye abakinnyi be n’ubwo bitoroshye.

Yagize ati "Umwuka mu bakinnyi umeze neza nk’uko wabibonye, ubu buri mukino wose tugomba kuwufata nka finali, kuko n’amakipe duhanganye ntiyoroshye, ngiye Kirehe gushaka intsinzi ntago ngiye kunganyirizayo cyangwa gutsindirwayo. " Umutoza Seninga aganira n’ikinyamakuru Umuryango.

Biteganyijwe ko ikipe ya Police FC ihaguruka i Kigali kuri uyu wa Gatanu mu gitondo yerekeza Kirehe bakaba ariho bari bukorere imyitozo y’uyu munsi ni mugoroba ku kibuga bazakiniraho ejo, ni mu gihe umukino uteganyijwe ejo kuwa Gatandatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa