skol
fortebet

Sir Alex Ferguson ari muri koma kubera uburwayi bukomeye afite mu bwonko

Yanditswe: Sunday 06, May 2018

Sponsored Ad

Uwahoze ari umutoza wa Manchester United watwaye ibikombe byinshi mu mateka y’iyi kipe, yajyanwe igitaraganya mu bitaro ku munsi w’ejo ndetse ashyirwa muri koma kubera indwara yo mu bwonko afite ( brain haemorrhage).

Sponsored Ad

Uyu mutoza wakoze ibitangaza,yatangiye kuvuga ko atameze neza mu gitondo cyo ku munsi w’ejo,birangira umugore we n’abahungu be bafashe icyemezo cyo kumujyana kwa muganga agezeyo abaganga bababwira ko arwaye bikomeye ndetse agiye kujyanwa muri koma.

Amakuru yavuze ko Fergie arwaye cyane, ndetse umuryango we ufite ubwoba bwinshi, uri gusenga cyane kugira ngo iki cyamamare gikire.

Abahungu be n’umugore we Carthy, bashakanye mu mwaka wa 1966, bafite ubwoba bwinshi ko ashobora kwitaba Imana kubera indwara yo mu bwonko bababwiye ko arwaye,gusa bari kumusengera kugira ngo akire.

Ikipe ya Manchester United yasohoye itangazo ryihanganisha abafana bayo ndetse n’inshuti za Ferguson,ndetse bavuga ko uyu musaza w’imyaka 76 yakorewe operation bikagenda neza.

Sir Alex Ferguson yasezeye gutoza Manchester United mu mwaka wa 2012, nyuma y’ imyaka 26 yari ayimazemo aho yayifashije gutwara ibikombe 38 birimo 13 bya shampiyona y’Ubwongereza ndetse UEFA Champions League 2 ndetse na FA Cup 5.

Benshi mu bakunzi ba ruhago,abakinnyi,abatoza batandukanye bifurije Sir Alex Ferguson gukira vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa