skol
Kigali

Sir Alex Ferguson yahuye n’uruva gusenya ku kibuga cya Wembley

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 June 2021

Umunyabigwi Sir Alex Ferguson wahesheje ibikombe byinshi ikipe ya Manchester United ayitoza,yaraye ahemukiwe n’abashinzwe umutekano ubwo bangaga ko ajya guparika imodoka ye mu myanya y’abanyacyubahiro [VIP].


Uyu mutoza uri mu bantu bubashywe cyane mu Bwongereza,yaraye ageze ku kibuga cya Wembley gufana ikipe y’igihugu cye cya Scotland ariko yinjije imodoka aho abanyacyubahiro baparika abashinzwe umutekano baramwangira.

Uyu musaza wahoze ari umutoza wa Manchester United yangiwe guparika imodoka muri VIP ubwo yari aje kureba uyu mukino warangiye ibihugu byombi binganyije 0-0.

Fergie w’imyaka 79 yatoje igihugu cya Scotland muri 1985 ariko nyuma gato yaje kuva kuri iyi mirimo kubera ko yananiwe kugeza iyi kipe mu gikombe cy’isi.

Ferguson yageze ku kibuga habura amasaha 4 ngo umukino ube ariko ntiyakiriwe nk’umunyabigwi kuko abashinzwe umutekano banze ko yinjiza imodoka ye muri VIP I London.

Icyakora ikinyamakuru The Sun nticyatangaje uko ibi bintu byarangiye nyuma y’aho uyu mutoza asabwe gusubiza inyuma imodoka ye.

Uyu munyabigwi mu butoza,yatwaye ibikombe 17 birimo Cup Winners’ Cup ari kumwe na Aberdeen muri 1983,Premier League 13 ari kumwe na Manchester United birimo na Champions League ebyiri.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Carlo Ancelotti yihanangirije Eden Hazard wifuza gukina ari ku rwego rwo...

Umukinnyi ukina asatira mu ikipe ya Real Madrid,Eden Hazard, yasabwe...
27 October 2021 0

Manchester United yamanutse cyane ku rutonde rw’amakipe akomeye i Burayi...

Ikipe ya Manchester United yamanutse ku mwanya wa cyenda ku rutonde rw’uko...
27 October 2021 0

APR FC yatomboye RS Berkane muri CAF Confederation Cup

Ikipe ya APR FC yatomboye ikigugu Renaissance Sportive de Berkane yo muri...
26 October 2021 0

Hitimana Thierry yagizwe umutoza wa Simba SC nyuma yo kwirukanwa kwa Didier...

Umunyarwanda Thierry Hitimana ahawe by’agateganyo inshingano zo kuba umutoza...
26 October 2021 0

Thierry Henry yahishuye impamvu ikomeye iri gutuma Messi adatanga umusaruro...

Uwahoze akinana na Lionel Messi, Thierry Henry,abona Paris Saint-Germain...
26 October 2021 0

Bonheur Mugisha(Casemiro) wa APR FC yakoze impanuka ya moto

Umukinnyi mushya wa APR FC Mugisha Bonheur uzwi nka Casemiro yaraye akoze...
26 October 2021 0