skol
fortebet

Sir Alex Ferguson yumvikanye anenga umutoza Solskjaer utoza Manchester United

Yanditswe: Tuesday 05, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi Sir Alex Ferguson yumvikanye anenga Ole Gunnar Solskjaer kubera icyemezo yafashe cyo kwicaza Cristiano Ronaldo ku wa gatandatu banganya na Everton mu kiganiro yagiranye na Khabib Nurmagomedov.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatandatu, umutoza w’icyamamare kuri Old Trafford - wafashije amashitani atukura kwegukana ibikombe 13 bya shampiyona y’icyiciro cya mbere - yagaragaye hamwe n’abantu benshi b’ibyamamare, barimo Usain Bolt, Patrice Evra ndetse n’umunyabigwi wa UFC.

Ubwo yaganiraga na Khabib, Ferguson yumvikanye asa nk’unenga icyemezo cya Solskjaer cyo ’kuruhutsa’ Ronaldo ku mukino na Everton,warangiye banganyije 1-1.

Ferguson atanga ibitekerezo bye ku mpamvu United yananiwe gutsinda,yagize ati: "Ndatekereza ko babonye Ronaldo atarakina ..."

Uyu Khabib yabaye nk’uwinjira mu kiganiro avuga ko uyu munyabigwi wo muri Portugal yinjiye mu gice cya kabiri, Fergie aramusubiza ati: "Ndabizi ...

"Ariko ugomba guhora utangiza abakinnyi bawe beza."

Umutoza Solskjaer yatangaje ko yakuye Ronaldo mu ikipe ibanza kugira ngo amuruhutse nyuma y’igitego cy’ubutwari yatsinze muri Champions League bakina na Villarreal mu cyumweru gishize.

Uyu mutoza yagize ati: "Kuwa gatatu twakoresheje imbaraga nyinshi, umusaruro waratugoye,wuzuye amarangamutima ndetse wadutwaye n’imbaraga nyinshi ku buryo byari bikenewe ko turuhura abakinnyi bamwe.

Nyuma y’uyu mukino,bamwe mu bafana ba United basabye umutoza Solskjaer kwegura mu biganiro byagiye bijya hanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa