skol
fortebet

SKOL yageneye ishimwe abakinnyi ba Rayon Sports y’Abagore yatwaye Shampiyona

Yanditswe: Wednesday 21, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Gicurasi 2025, ubuyobozi bwa SKOL Brewery Ltd bwakiriye , abatoza n’abakinnyi ba Rayon Sports WFC, bunabagenera ishimwe kuko bitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino wa 2024/25, bakegukana ibikombe bine muri bitanu bakiniye.

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Rayon Sports WFC, Uwimana Jeaninne, yashimiye ubuyobozi bwa SKOL ko butigeze butererana ikipe mu mwaka wose kuko bwakoze byose bwari bwemeye.

Ati “Twarishimye cyane mwatubaye hafi, ntacyo twaburanye uruganda rwa SKOL. Ubu natwe turabaha isezerano ko no mu mwaka utaha tuzitwara neza, no mu marushanwa mpuzamahanga tukazamura ibendera ry’igihugu tudasize n’irya SKOL.”

Uwimana yahaye umudali w’ishimwe Umuyobozi w’Uruganda rwa SKOL, Eric Gilson, ndetse n’Umuyobozi muri SKOL Brewery Ltd ushinzwe ibijyanye n’imibereho myiza, Benurugo Emilienne babaye hafi ikipe.

Eric Gilson yashimiye abakinnyi ndetse n’abayobozi ba Rayon Sports WFC ko bahesheje ishema ikipe nk’uko bari babisabwe.

Ati “Mwatubwiye ko muzakora neza. Umwaka uba ari muremure ku buryo hari aho byari bigiye kwanga, ariko tunjejwe cyane n’uko byinshi mu byo mwemeye mwabigezeho.”

“Twese twarishimye kandi twabonye imbaraga mwakoresheje. Mwarakoze cyane kandi twishimiye gukomeza gutera inkunga siporo y’u Rwanda duhereye kuri aba bakobwa bari hano.”

Si ibyo gusa kuko uruganda rwa SKOL rwageneye abakinnyi agahimbazamushyi ka miliyoni 8 Frw, nk’ishimwe ryo kuba baritwaye neza muri Shampiyona y’u Rwanda ya 2024/24.

Umuyobozi muri SKOL Brewery Ltd ushinzwe ibijyanye n’imibereho myiza, Benurugo Emilienne, na we yahawe umudali yagenewe na Rayon Sports WFC kuko yabafashije mu mwaka ushize w’imikino.

Muri ibi birori byaranzwe no gusangira kwa Rayon Sports WFC n’ubuyobozi bwa SKOL, herekanywe ibikombe bine byagezweho muri uyu mwaka muri bitanu bahatanyemo.

Ibyo ni icya Shampiyona y’u Rwanda, icya Super Cup, icy’Umunsi w’Intwari ndetse n’icy’Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.










Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa