skol

SKOL yakoreye ibirori abakinnyi ba Rayon Sports Women FC ku munsi w’abagore

Yanditswe: Thursday 09, Mar 2023

featured-image

SKOL Brewery Ltd,nk’ Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, rusanzwe ari umuterankunga mukuru wa Rayon Sports, rwakiriye Ikipe yayo y’Abagore mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 8 Werurwe 2023, ku Kibuga cy’uru ruganda mu Nzove ari naho iyi kipe yakirira imikino yayo.

Ni ibirori byari bigamije kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore ndetse no kongera kwibukiranya intego iyi kipe ifite uyu mwaka.

Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports WFC, Uwimana Jeanine, yavuze ko ari igikorwa umuterankunga wayo yateguye kugira ngo afashe abakinnyi kwizihiza umunsi wabo.

Mu ijambo rye ,yagize ati "Muri rusange twabahaye impanuro zo gukomeza gutera imbere nk’abana b’abakobwa, ariko byumwihariko kugira ngo twereke abana ko turi kumwe no mu buzima busanzwe bwa buri munsi."

Tuyishime Kalim wari uhagarariye SKOL muri ibi birori, yashimiye ikipe uko iri kwitwara ndetse abasaba kwegukana ibikombe byombi.

Ati "Twaje hano kugira ngo twifatanye namwe kwizihiza umunsi wanyu, ndetse tunabashimire uburyo mukomeje kwitwara. Nk’uko bisanzwe kandi intego yacu uyu mwaka, ni ukwegukana ibikombe byombi (Shampiyona n’igikombe cy’Amahoro)."

Kapiteni wa Rayon Sports WFC, Neza Anderson, yishimiye iki gikorwa ndetse asezeranya abafana babo kwegukana ibikombe.

Ati "Ni igikorwa cyadushimishije cyane kuko badukoreye umunsi, ikindi badusabye kwegukana ibikombe byombi uyu mwaka kandi tuzabizana, abafana bagiye kuva ku bahungu baze iwacu."

Ikipe ya Rayon Sports Women FC ni umwaka wa mbere imaze ishinzwe, ariko ikomeje gutsinda muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri kuko usibye kuyobora itsinda iherereyemo, iri no kwinjiza ibitego byinshi.

Kugeza ubu ku munsi wa cyenda wa shampiyona, Rayon Sports WFC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 25, izigamye ibitego 64.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa