skol
Kigali

SKOL yashimangiye urukundo ikunda umukino w’amagare yambika ikipe ya Muhazi Cycling Generation

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 June 2021

Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye mu Rwanda,rwongeye gushimangira ubushake bwarwo mu kuzamura umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, aho rwiyemeje kwambika ikipe ikina uyu mukino ya Muhazi Cycling generation yo mu karere ka Gatsibo.


Kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamena 2021, ku ruganda rwa SKOL mu Nzove,uruganda rwa SKOL rwemeje amasezerano y’ubufatanye na Muhazi Cycling Generation yo kwambika iyi kipe yashinzwe muri 2010.

SKOL yemeje ko izajya yambika iyi kipe y’umukino w’amagare aho yabakoreshereze umwambaro mushya ugaragara mu ibara ry’umweru ndetse wamamaza amazi yo kunywa rwakoze ya VIRUNGA WATER.

Uyu mwambaro uriho imigongo isanzwe imenyerewe mu mideri ya Kinyarwanda, uriho n’ikinyobwa cy’amazi ya SKOL yo mu icupa ridakoreshwa rimwe ya ‘Virunga’.

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasoko no kumenyekanisha ibikorwa muri SKOL, Niwemfura Marie-Paul, yavuze ko bahisemo gufasha iyi kipe muri gahunda basanzwe bafite yo gushyigikira iterambere ry’imikino by’umwihariko umukino w’amagare ndetse no kuba iyi kipe ifite gahunda yo kuzamura abakiri bato.

Yagize ati “Twishimiye kubatangariza gahunda yo gutera inkunga ikipe ya Muhazi Cycling Generation Club binyuze ku mazi ya “VIRUNGA WATER”.

Muhazi Cycling Generation ni ikipe ntoya ifite abakinnyi bakiri bato ariko b’abahanga bagitangira umwuga wabo.Kugira imyenda mishya n’ibikoresho bizabagirira akamaro bari mu myitozo,mu marushanwa kandi natwe twishimiye cyane kubafasha binyuze ku mazi ya “Virunga”.Tubifurije amahirwe mu marushanwa ari imbere mu mwambaro wa “VIRUNGA WATER”.

Uyu muyobozi yavuze ko amazi ya VIRUNGA agamije gushyigikira Leta muri gahunda yo kurinda kwangiza ibidukikije no gutuma abantu bagira ubuzima bwiza.

Yakomeje ati “Gukora siporo bituma umuntu agira ubuzima bwiza kandi no gufasha abantu kunywa amazi meza ku rwego rwo hejuru niyo nshingano yacu.”

Umuyobozi wungirije wa Muhazi Cycling Generation,Bwana Albert Bizimana wakiriye uyu mwambaro mushya bahawe na SKOL yavuze ko bishimye cyane kuba uru ruganda rubahaye iyi myenda myiza ndetse bigeye kubaha imbaraga zo guteza imbere umukino wo gusiganwa ku magare mu karere ka Gatsibo no mu ntara y’Iburasirazuba muri rusange.

Ati “N’ibyishimo kuri twe nka Muhazi Cycling Generation,n’agahebuzo niko babivuga mu Kinyarwanda,kuba tubonye umuterankunga nka SKOL.Ikipe yacu n’iyo mu karere ka Gatsibo.Yashinzwe muri 2010 kubera urubyiruko rwashakaga kwikura mu bwigunge kubera amateka mabi ya Jenoside.

Twayishinze kubera ko ari umukino dukunze.Twagiye twitabira amarushanwa atandukanye ya shampiyona,tuza kugira n’umugisha kuko bamwe mu bakinnyi twazamuye hari ababashije gukina muri Tour du Rwanda banitwara neza.Hari n’umukinnyi twazamuye ubu akina I Burayi [Uhiriwe Byiza Renus].Twakoraga ariko uyu munsi dufite ibyishimo bidasanzwe kuko twongereye amaboko.Murabizi amakipe yo mu Rwanda menshi abura amikoro,natwe niko twari tumeze,nta myenda yo kwambara twagiraga,twambaraga iyo dukuye hanze rimwe ikaza ari nka caguwa kandi byasaga nabi.Turashimira SKOL kuko iyi niyo nkunga ya mbere tubonye kuva twatangiza iyi kipe.”

Ikipe ya Muhazi Cycling Generation ifite abanyamuryango 56 bakunda umukino w’amagare ndetse bitangaga uko bashoboye kugira ngo ikipe ibeho gusa SKOL ngo yaziye igihe kuko aba banyamuryango bagizweho ingaruka na Covid-19 bituma bagorwa no gutanga uyu musanzu.

Bwana Bizimana yasezeranyije SKOL ko ubu bufasha butazapfa ubusa ndetse bagiye kugirana ubufatanye buzatanga umusaruro mu kuzamura iyi kipe n’igihugu kigatera imbere.

Uruganda rwa SKOL n’umukino wo gusiganwa ku magare n’inshuti zidasigana kuko rwamaze imyaka myinshi ari umuterankunga w’imana wa Tour du Rwanda ndetse ubu rufite ikipe ikomeye ya SACA Cycling Team ikina Tour du Rwanda.




Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hagiye hanze amakuru y’umukinnyi watorewe kwegukana Ballon d’Or...

Amakuru akomeje gucaracara ku rubuga rwa Twitter aravuga ko Lionel Messi...
27 November 2021 0

Niyonzima Olivier "Seif" yasabye imbabazi nyuma yo guhagarikwa mu...

Umukinnyi Niyonzima Olivier uzwi nka "Seif" uheruka guhagarikwa mu ikipe...
26 November 2021 0

Ikipe imwe hagati ya Portugal n’Ubutaliyani ntizitabira igikombe cy’isi...

Hasohotse tombola y’uburyo amakipe y’i Burayi azahura mu mikino ya...
26 November 2021 0

Ikipe ya Etincelles FC nayo yabonye umufatanyabikorwa mushya...

Ikipe ya Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu,yamaze gusinya amasezerano...
26 November 2021 0

Abakinnyi 10 bivugwa ko bahembwa agatubutse muri shampiyona y’u Rwanda...

Abakinnyi b’umupira w’amaguru hirya no hino ku isi bari mu binjiza agatubutse...
26 November 2021 0

Thierry Henry yahishuye icyihishe inyuma yo kuba Zidane na Pochettino...

Icyamamare muri Arsenal,Thierry Henry yavuze ko Mauricio Pochettino na...
26 November 2021 0