skol
fortebet

SKOL yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Rwanda Premier League

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Tuesday 30, Jun 2026

SKOL yasinyanye amasezerano y'ubufatanye na Rwanda Premier League

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kamena 2026, uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Skol Brewry, rwasinyanye amasezerano y’imikoranire na Rwanda Premier League ishinzwe gutegura Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, afite agaciro ka miliyoni 915 z’amafaranga y’u Rwanda, azamara imyaka itatu aho Skol izajya itanga miliyoni 305 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka.

Ni umuhango wabereye muri Sitade Amahoro, aho aya masezerano yashyizweho umukono n’umuyobozi wa Skol Brewry mu Rwanda, Eric Gilson ndetse n’umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Yussuf.

Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano azatangira gushyirwa mu ngiro muri uyu mwaka w’imikino wa 2026/27 ni uko Skol izafatanya na Rwanda Premier League mu kumenyekanisha Shampiyona y’u Rwanda, kongera ubwitabire bw’abafana ku bibuga, guhemba abitwaye neza, kongerera imbaraga ibikorwa byo ku mbuga nkoranyambaga, gutegura ibikorwa bibera kuri sitade, ndetse no gutanga ubunararibonye bwihariye ku minsi y’imikino yatoranyijwe muri BK Pro League.

Uruganda rwa Skol ni narwo ruzaba rufite uburenganzira bwo gucuruza ibinyobwa muri Shampiyona y’u Rwanda.

Mu mafaranga Skol izajya iha Rwanda Premier League hazajya havamo amafaranga ahabwa amakipe yatsinze ndetse hanahembwe abafana bahize abandi. Ikipe yatsinze umukino izajya ihabwa miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Yussuf yavuze ko basinye aya masezerano ariko batangiye kuganira mu myaka ibiri ishize.

Ati "Uyu munsi dushyize unukono ku masezerano ariko twatangiye kuganira mu myaka ibiri ishize. Aya masezerano kandi twizeye ko azafasha kuzamura urwego rw’ihangana."

Yakomeje avuga ko aya masezerano azafasha n’amakipe kuko ari yo azajya ashaka umuntu ucuruza muri Stade.

Ati "Amasezerano twasinyanye harimo inyungu ku ikipe, ikipe ni yo izishakira ucuruza muri Stade, kandi babimuzanire ku giciro cyo ku ruganda."

Yavuze kandi ko yishimye cyane kuko abaterankunga bagenda baza ari benshi.

Ati "Ndishimye cyane ibyo twatangiye tuvuga mu myaka 3 ishize birimo kujya mu buryo, uyu munsi abafatanyabikorwa bamaze kuba benshi kandi n’abandi baraje.
Uyu munsi turasinye ariko hari n’abandi bari ku muryango binjira."

Umuyobozi wa Skol yavuze ko bishimiye gukorana na Rwanda Premier League kuko gukorana n’ikipe imwe (Rayon Sports basanzwe bakorana) bitandukanye no gukorana n’ikigo kinini ariko intego ni imwe yo gukomeza kuteza imbere siporo.

Ati "Gukorana ikipe imwe bitandukanye no gukorana n’ikigo kinini nk’iki, ni ikindi cyerekezo gishya ariko icyo dushaka ni ugukomeza guteza imbere umupira w’amaguru."

Umuhango wo gusinya aya masezerano wanitabiriwe n’umuyobozi mukuru (CEO) wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa ndetse na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Dr. Shema Ngoga Fabrice.

Rwanda Premier League isinyanye na Skol nyuma y’uko yaherukaga gusinyana na Banki ya Kigali amasezerano y’imyaka itanu itanu afite agaciro ka miliyari eshatu n’igice yanatumye iyi banki yitirirwa shampiyonaBK Pro League kuva mu mwaka w’imikino 2025-2026 usojwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa