skol
fortebet

Impinduka muri UEFA Champions League n’uburyo izakinwa

Yanditswe: Friday 02, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA) igiye guhindura uburyo amakipe azatomborana muri Champions League mbere y’umwaka mushya w’imikino wa 2024/25.

Sponsored Ad

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA) igiye guhindura uburyo amakipe azatomborana muri Champions League mbere y’umwaka mushya w’imikino wa 2024/25.

Kuri ubu, uru rwego ruyobora Umupira w’Amaguru i Burayi rugiye gushyiraho uburyo bwo gukora tombola hifashishijwe mudasobwa, buzakoreshwa mbere i Monte Carlo muri Monaco ku mpera z’uku kwezi.

Iki cyemezo cyahuriranye no kuba iri rushanwa rikuru rya UEFA rigiye kujya mu buryo bushya rizajya rikinwamo aho rizajya ryitabirwa n’amakipe 36 azajya ahura, yiyongereyeho ane ugereranyije na 32 yari amaze iminsi akina ahereye mu matsinda.

Kuri ubu, ikipe izajya ikina imikino umunani n’andi makipe umunani atandukanye, imikino yo hanze ingana n’iyo mu rugo, ibi bikaba byarasimbuye ibyo kuba ikipe imwe yakinaga n’andi atatu atandukanye mu mikino ibanza n’iyo kwishyura mu matsinda.

Uburyo bwa tombola bushya buzakora gute?

Muri iyi tombola nshya, hazajya haba hari udukangara tune, buri kipe muri 36 ihite igwa muri kamwe muri utwo dukangara.

Urugero, agakangara ka mbere kazaba kagizwe n’amakipe icyenda ahagaze neza kurusha ayandi, aka kabiri karimo andi makipe icyenda akurikiye aya mbere. Ni ko kandi bizaba bimeze ku gakangara ka gatatu n’aka kane.

Muri iyi tombola izabera muri Grimaldi Forum, amakipe yose uko ari 36 azatomborwa n’umuntu akoresheje udupira dusanzwe kuva ku gakangara ka mbere kugeza ku ka kane.

Uko bikora ni uko mu gihe ikipe imaze gutomborwa hakoreshejwe intoki, reka tuvuge Real Madrid, hari ‘bouton’ izajya ikandwa aho hari kubera tombola, amakipe umunani yose azahura n’iyi kipe yo muri Espagne ahite atoranywa na ‘porogaramu ya mudasobwa’ ndetse agaragazwe ku nyakiramashusho.

Ibi ni byo bizakorwa kugeza ubwo amakipe yose uko ari 36 amaze gutomborwa.
Nk’uko biri mu mikinire mishya y’irushanwa, iyo kipe izakina n’andi makipe abiri avuye muri buri gakangara [kugira ngo abe umunani], bishobora kuzakomeza irushanwa kuko hari amakipe ari mu gakangara kamwe ka mbere azajya ahura mbere yo gukuranwamo.

UEFA yavuze ko iyaba tombola yose yakorwaga hifashishijwe intoki, byasaba ko udupira 1000 dushyirwa mu nkangara 36 ku meza aberaho tombola.

Biteganyijwe ko gahunda ya nyuma y’imikino ku matariki n’amasaha imikino izaberaho, izatangazwa ku wa 31 Kanama, umunsi umwe nyuma ya tombola kugira ngo bidahurirana n’iby’andi makipe azakina Europa League na Conference League mu mijyi.

Ni nde wakoze ‘software’ izakora tombola?

UEFA hari ibyo yongeyemo ariko porogaramu ya mudasobwa izakoreshwa, yakozwe na AE Live. Iki kigo cyagizwe umufatanyabikorwa muri tombola zose za UEFA muri Nzeri 2023, gisabwa gukora ‘software’ yo kugeragerezaho.

Ni iki cyahindutse?

Mu 2021 ni bwo inama ya UEFA yatangaje amavugurura ku marushanwa ya UEFA Champions League, Europa League ndetse inashyiraho UEFA Conference League iyagwa mu ntege.

Hemejwe ko guhera mu mwaka utaha w’imikino, amakipe akina Champions League azava kuri 32 akagera kuri 36, hakazabaho n’impinduka mu buryo ahura hagati yayo.

Buri kipe izakina imikino umunani (ine mu rugo n’ine hanze) aho kuba itandatu yari isanzwe, ihure n’amakipe umunani atandukanye kandi inshuro imwe, ubundi harebwe uko yakurikiranye mu manota ndetse n’ibitego. Bivuze ko imikino izaba 189 ivuye kuri 125.

Amakipe umunani ya mbere azahita abona itike yo gukina imikino yo gukuranwamo ya ⅛, mu gihe azasoreza ku mwanya wa cyenda kugeza ku wa 24 azakina imikino ibiri ya kamarampaka (ubanza n’uwo kwishyura) ahataniye kuzuza 16 muri iki cyiciro.

Amakipe azasoreza kuva ku mwanya wa 24 kugeza ku wa 36, azajya ahita ava mu marushanwa yose kuko havuyeho uburyo bwatumaga ayatsinzwe neza ajya mu irushanwa ryo munsi y’iryo avuyemo.

Uburyo amakipe abonamo itike yo gukina aya marushanwa y’u Burayi bizakomeza gukorerwa mu marushanwa y’imbere mu bihugu akomokamo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa