skol
fortebet

Sobanukirwa umukino udasanzwe wo guterana inyanya

Yanditswe: Friday 06, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

LaTomatina ni umukino udasanzwe umenyerewe muri Esipanye mu mujyi wa Buñol ukaba umukino uba buri kwezi kwa munani , ukinwa abantu baterana inyanya no gukubita ibitwenge baseka kugeza ubwo umujyi bawuhinduye umutuku.

Sponsored Ad

Ni umukino ngaruka mwaka, ukaba umaze imyaka myinshi kuko watangijwe mu 1945 aho abawitabira baturuka mu bice bitandukanye by’Isi barwana baterana inyanya ziba zarangiritse,bamwe bita ibimene.

Bivugwa ko uyu mukino wo guterana inyanya ari wo wa mbere uhuriza hamwe abantu benshi ku Isi. Uretse kuba ugitangira warakorwaga mu buryo bwo kwishimisha, mu 2013 watangiye kuba ihuriro ry’ubukerarugendo ndetse n’umubare w’abaryitabira ugenda wiyongera.

Ibi byatumye hanashyirwaho ibiciro ku banyamahanga bitabira uyu mukino, aho bishyura amayero 15, ni ukuvuga abarirwa mu bihumbi 22 by’Amafaranga y’u Rwanda. Ni mu gihe abaturage ba Buñol bawitabira ku buntu.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko toni 150 z’inyanya, arizo abitabiriye uyu mukino bakoresheje ndetse ko zimwe zinakurwa mu bihugu bituranye na Espagne.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa