skol
Kigali

Solskjaer yafashe umwanzuro ukomeye ku hazaza he muri Manchester United

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 November 2021

Umutoza Ole Gunnar Solskjaer ngo azi neza ko ashobora gusubiza ibintu mu buryo ndetse ngo ntiyiteguye kwegura ku kazi ko gutoza Manchester United nubwo ibintu bitameze neza.


Umutoza Solskjaer yagarutse ku kazi muri iki cyumweru nyuma yo gusubira muri Norway mu kiruhuko cy’imikino mpuzamahanga.

Yahise atangira kugerageza kuzana umwuka mwiza mu myitozo y’I Carrington kugira ngo ahagarike ibihe avuyemo byo gutsindwa inshuro 6 mu mikino 12 aheruka gukina.

United igiye gukina umukino wo hanze na Watford kuwa gatandatu ukurikirwe no kwerekeza muri Espagne guhura na Villarreal mu mikino ya nyuma yo mu itsinda F rya Champions League.

United inaniwe kuva mu matsinda ya UEFA Champions League ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, ibintu byaba bibi cyane kuri Solskjaer.

Nubwo batsindiwe mu rugo na Liverpool 5-0 na Manchester City ibitego 2-0, umutoza aracyizera ko batari kure yo guhatanira igikombe.

Abafana barebye iyi mikino 2 iheruka ya Premier League yo mu rugo basaba ko hagira igikorwa kugira ngo United ubu iri ku mwanya wa gatandatu izamuke.

Iyi kipe kandi yasezerewe mu gikombe cya Carabao na West Ham.

Abakinnyi benshi bakomeye muri United ntibishimiye amayeri no guhitamo abakinnyi k’umutoza Ole.

Iyi kipe yaretse gusinyisha Paul Pogba amasezerano mashya. Kuri ubu arimo gukira imvune yo mu kibero mu kigo cy’ubushyuhe i Dubai.

Abakinnyi nka Cristiano Ronaldo na Bruno Fernandes, basaba ko ikipe igomba kwitwara neza cyane.

Abakinnyi barimo Donny van de Beek na Jesse Lingard ntibumva uburyo babuze umwanya wo gukina.

Ibyo byose ni ibibazo biri ku mutwe wa Ole uhangayikishijwe no kuguma mu ikipe gusa nubwo nta musaruro itanga.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rayon Sports mu nzira zo kwirukana umutoza Masudi Djuma

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangiye gutekereza kuri gahunda yo kwirukana...
7 December 2021 0

"Ndumva mbabaye"-Robert Lewandowski avuga uko yakiriye kudahabwa Ballon...

Rutahizamu wa Bayern Munich,Robert Lewandowski,yahishuye ko afite agahinda...
7 December 2021 0

Suarez yahishuye impamvu ikomeye iri gutuma Messi atitwara neza muri...

Rutahizamu wa Atletico Madrid,Luis Suarez yatangaje ko impamvu iri gutuma...
6 December 2021 0

Masudi Djuma yahaye igisubizo abafana ba Rayon Sports bamusabiye...

Umutoza wa Rayon Sports,Masudi Irambona Djuma,yabwiye abafana ba Rayon...
6 December 2021 0

Umutoza wa Senegal yabwiye amagambo akomeye Klopp utoza Liverpool wibasiye...

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal yasubije mu magambo akomeye umutoza wa...
6 December 2021 0

APR FC yasezerewe igeze ku muryango w’amatsinda ya CAF Confederations...

Ikipe ya APR FC yananiwe kugera mu matsinda ya CAF Champions League nyuma...
5 December 2021 0